Umurimo w’Itorero w’Ubutabazi

“Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu Izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka wera: mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi.” Matayo 28:19-20

Gusoma indirimbo zo mu gitabo nk’umuvugo ni kimwe mu bimfasha iyo nkeneye inkomezi, guhinyuzwa no kugira icyo numva kubera impamvu zitandukanye. Mu minsi ishize nari ndimo nibwira ku muhamagaro wacu wo gukiza abakomeretse no kubohora imbohe, noneho nisanga ndimo mvuga amagambo yigeze kwibukwa avuye mu ndirimbo nyinshi zihimbaza za Fanny Crosby (harimo na Mpimbarize Imana ndetse n’izindi ndirimbo za cyera zikundwa). Yahumye amaso amaze iminsi itandatu avutse kubera ibi rero yari afite kumva Imana mu buryo budasanzwe afite no kubona kudasanzwe mu mwuka ndetse no kugenzura. Zose hamwe yandtse indirimbo zigera ku 8000!

Indirimbo yarimo igenda mu mutwe wanjye yamye ikunzwe cyane mu babwirizabutumwa, Kiza Abarimbika, ariko ntiyigeze na rimwe (cyangwa wenda se gacye gusa) isobanuka mu buryo bwo gukira ndetse no kubwiriza. Nubwo kubwiriza birimo icyo gutuma umuntu abyihutira, nkuko biri mu cyanditswe cyacu cy’uyu munsi, bisobanuye mu murongo wa mbere ndetse no mu izina ry’indirimbo, amagambo y’ibika byose afite akamaro ndetse ni ngombwa kuri twe uyu munsi mu murimo wo gukiza – cyane cyane ku gika cya gatatu kivuga ibyo twabonye Imana ikora inshuro nyinshi – ‘amarangamutima yazitwe Ubuntu bwayagarura’.

  1. Kizabarimbuka; rengera abapfa

Bakiza ibyaha n’urupfu rubi

Shakabazimiye byutsa abaguye

Menyesha bose ko Yesu akiza.

Kiza abarimbuka, rengera abapfa

Bageze kwa Yesu, ngo abakize!

  • Abamushungera, na bo ntabanga

Ategereje abihana neza

Bahate bihane bizere Yesu

Ujye ubasabira ngo bakizwe

  • Toza abazimiye be kuzuyaza

Bareke irari ridakwiriye

None ubakangure bisubireho

Bagarukire Uwabacunguye

  • Kiza abarimbuka: yaragutumye

Kandi akubashisha uwo murimo

Bose ubayobore mu nzira ntoya!

Menyesha indushyi ko zaruhuwe.

Igika cya gatatu kivuga ku marangamutima y’imbere, yahambwe kandi yangiritse – ibyo nibyo Imana ikora mu mutima, gukangura amarangamutima yahambwe y’umuntu ukomeretse.

Numise nezerewe kubona ko imyaka 150 ishize (1869) Fanny Crosby yarimo asobanura umutima wo gukira nk’intambwe ya mbere yo kubwiriza ubutumwa. Uhabwe umugisha mugihe utekereza ku magambo yose y’iyi ndirimbo ya cyera, wibuka ko yanditswe n’umugore utarigeze agira amahirwe yo kubona n’amaso y’umubiri ariko wahawe ubushobozi burenze bwo kubona no gusobanukirwa ukuri kwimbitse k’umwuka yagerageje uko ashoboye ngo asobanure mu ndirimbo.

Gusenga: Urakoze Mwami kubwo kubona gutangaje kwa Fanny Crosby, nubwo amaso y’umubiri yari ahumye, yashoboraga kubona mu mutima wawe no kumenyesha abandi ukuri no gusobanukirwa. Mfasha Mwami, ngo iteka mbe niteguye gutabara abarimbuka kubera ko batakuzi. Mu Izina rya Yesu. Amena

Byanditswe na Peter Horobin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 20 Werurwe 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *