Aho Imana Ivana Ibikenewe Hatangaje

“ Marayika w’Uwiteka agaruka ubwa kabiri amukoraho, aramubwira ati: byuka urye, kuko urugendo ari runini rugukomereye”. 1 Abami 19:7

Imana ni Imana y’urukundo bitangaje, kandi izi ko turi abantu, igihe cyose, ibyo ari byo byose.

Eliya yari amaze kurwanirira icyubahiro cy’Imana Ishobora byose imbere y’igihugu cya Israyeli. Yari avuye muri kumwe mu guhinyuzwa ku mugaragaro kurenze mu buzima bwe bwose nk’umuhanuzi hamwe n’abahanuzi ba Bayali, amaze gutuma abaturage basobanukirwa kandi bakatura ko Imana ya Aburahamu na Isaka na Israeli ari yo Mana y’ukuri yonyine.

Ariko noneho yarimo ahunga Yezeberi wari urimo ashaka ubugingo bwe. Yahinduye umunezero we mwinshi cyane mo gucika intege no kwiheba bikabije, nuko aryama hasi ngo asinzire, ananijwe n’ibyari bimaze kuba byose. Ariko Imana yari kumwe na we, nubwo umwanzi yamuhigaga, kandi mu buryo bw’igitangaza ndetse mu mpuhwe yagize ibyo ikora ku byo yari akeneye mu mubiri we ndetse no mu marangamutima ye, akomereza ku byari biri imbere.

Ubuzima bwuzuye ibyo duhura na byo hejuru y’umusozi ndetse no hasi mu bibaya, bimwe bituruka ku rugamba tuba twagize mu buryo bw’umwuka hagati y’ikiza n’ikibi, ibindi bigaturuka ku byo twe twakoze cyangwa abandi bakoze, ndetse n’ikindi gihe, hari ubwo ibyo tutateganyaga biba. Ariko nkuko Imana yari izi ikibazo cya Eliya izi nawe icyawe.

Uko ibihe urimo kunyuramo uyu munsi byaba bisa kose, Imana iziyerekana. Izatanga ibikenewe, aho wabonaga ntabyaboneka, akenshi biturutse mu bintu utatekerezaga. Nuyihamagara izobereye mu gutuma ijambo ryayo rikugeraho, kandi izakora ibishoboka byose  ngo igusange aho nyine unaniriwe, akenshi inyuze mu bandi, bari ahakwiye mu gihe gikwiye.

Nk’uko mu gihe runaka Imana yagize icyo ikora kuri Yezeberi maze igakuraho ugutinyisha k’umwanzi, kugira ngo Eliya agaragare ko arengana, Imana iteka iburanira abakozi bayo, aho bari hose.

Rero reka ijwi rihumuriza ry’Umwuka Wera rikubere umuyobozi, mu gihe akongorera ayo magambo utakwibeshyaho, “Nimutuze mumenye ko ari jye Mana” (Zaburi 46:10).

Amagambo y’Imana atanga ubuzima no kwinjira mu buzima bwa Eliya byamuteyemo umwete n’ibyiringiro bimuha imbaraga z’urgendo rwari imbere ye. Nawe ni cyo bizagukorera. Ibuka ko Imana ifite imigambi yo kuguha ibyiza atari iyo kukugirira nabi, yo kuguha ibyiringiro n’ejo hazaza heza (Yeremiya 29:11).

Gusenga: Urakoze Mwami ko ushobora byose, kandi ko Ijambo ryawe rizana ubuzima uko byaba bimeze kose, kandi turagushimira kubw’impuhwe zawe no kutwitaho bitarangira, dukomeza kuguhanga amaso kubw’ibiri imbere ibyo ari byo byose. Mu Izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na Patricia Lake, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 21 Werurwe 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *