Wihangayika

“Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe?” Matyo 6:26-27

Mu Bwongereza Guma mu rugo ya mbere yatangiye ku itariki 23/3 umwaka ushize. Amakuru atubwira ko ku isi hose byari kimwe. Kandi muri ibi bihe birebire biruhije kubaho birimo kutamenya icyo kwitega ejo, nibaza niba hari n’umwe muri twe, tubwizanije ukuri, utarigeze agira ubwoba bw’iki cyorezo….wenda ahari habayeho umuntu wo mu muryango cyangwa inshuti warwaye, ubuzima bwacu bwite, ababyeyi bashaje, abana n’amashuri yabo, imirimo, ubutunzi, imibanire cyangwa ikindi kintu.

Nk’abakristo tuzi ko Imana yabanye natwe, kandi iri kumwe natwe. Turabizi ko ari nziza kandi ari iyo kwizerwa. Turazi ukuri kumvikana kw’amagabo ya Yesu muri uyu murongo w’uyu munsi, “ ese hari n’umwe muri mwe wakwiyongereraho isaha ku buzima bwanyu kubera ko yahangayitse? Ariko nanone, akenshi, dutsimbarara ku bwoba bwacu budutwara amahoro uko batuzungurutsa hirya no hino, duhekenyera imbere.

Wenda ahari ni ukubaho mu bintu aho udafite ubushobozi bwo kugira icyo ugenga byatubereye ikibazo muri uyu mwaka ushize. Mu guhangayika, ese twaba wenda ahari turimo turisubiza uburyo bwo kugenga …. Tugerageza uko dushoboye ngo dutunganye ibyo mu by’ukuri tudashobora…. Wenda twibwira ko wenda uko byashoboka, mu byiringiro bidafite ishingiro, dushobora kubona igisubizo ….  Cyangwa, n’amaburaburizo, witegurire ikibi kiruta ibindi gishobora kubivamo?

Ntabwo ari uko ibyifuzo by’umutima wacu ari ukutizera Imana. Kandi dushobora kwibwira twananiwe kwihangana ngo “reka guhangayika izere Imana!” ariko nko guhangayika ubwabyo, niba ibyo turi kubikora mu mbaraga zacu bwite ntibizakunda.

Amahirwe, Imana Data yo ifite impuhwe nyinshi kuturusha akenshi. Isobanukiwe ibyo turwana nabyo kandi yifuza kudufasha, mu rukundo idushishikaza mu ijambo ryayo ngo ‘tumwikoreze amaganya yacu yose kuko yita kuri twe’ (1 Pet 5:7). Uwo niwe, udusanga, no mu guhangayika kwacu kunini.

Turebye ku rugero rwa Dawidimuri Zaburi. Hari ingero nyinshi cyane aho yasutse guhangayika kwe n’ibibazo bye ku Mana, ntiyitangire! Akabivuga uko byari biri. Nk’uko wasanga inshuti yawe wizera rwose itagiye kugucira urubanza. Dawidi yabwiraga Imana amarangamutima ye mabisi kandi amaze kwiga uku kuri kw’ingenzi yariyibukije, ‘Umutima wanjye uturiza Imana yonyine, ni yo gitare cyanjye n’agakiza kanjye; ni igihome kirekire kinkingira sinzanyganyezwa cyane’. Noneho agakomeza adukebura ngo ‘ibyo mu mitima yacu tubisuke imbere yayo’ (Zaburi 62:1,2 & 8)

Ese ni kuki utashaka umwanya uyu munsi ngo ukore ibyo, mu buryo bufatika, kwaba ari ukuvuga ubwira Data mu isengesho, mu kuba umunyakuri kuri ibyo biremereye umutima wawe, cyangwa ukurikije urugero rwa Dawidi maze ugasuka amaganya yawe n’amarangamutima ajyanye nayo kuri yok u rupapuro binyuze mu kwandika, wenda ukandika na Zaburi yawe ubwawe, cyangwa ugasiga amabara cyangwa ugashushanya. No gusharatura bishobora kuba igikoresho cyiza cyo kugaragaza ibiduhangayikishije tubigaragariza Data wo mu ijuru no kumwemerera ngo atwegereze muri wa mwanya w’amahoro yuzuye uboneka gusa muri we.

Gusenga: Data wo mu Ijuru, urakoze ko n’iyo guhangayika byamaze muri jye imbere, ufite ahantu ho kuruhukira nshobora kuza, ahantu umutima wanjye waturiza. Ndakwinginze mfasha kukubwiza ukuri uyu munsi ku byerekeye ibimpangayikishije n’ibibazo by’imbere muri jye, kubiguha no kwizera ko uzabikoraho kugira ngo menye ko koko uri igitare cyanjye n’igihome kirekire, kandi menye ko muri uwo mwanya w’umutekano muri wowe ntashobora kunyeganyezwa. Mu izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na Julie Smith, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 23 Werurwe 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *