Iherezo Ryiza

“Umwuka n’umugeni barahamagara bati “Ngwino!” Kandi uwumva nahamagare ati “Ngwino!” Kandi ufite inyota naze, ushaka ajyane amazi y’ubugingo ku buntu. » Ibyahishuwe 22.17

Namye nkunda inkuru zirangira neza, ariko ubuzima bwa buri munsi bunyibutsa ko Sekibi no kubabara biriho. Rimwe na rimwe bikamera nko kwisukiranya kw’amakuru y’ibitagenda mu isi.

Mfite gahunda yo gusoma y’imyaka ibiri yanditswe n’umugabo wanjye, igendera ku ntambwe yoroshye ikagufasha gusoma Bibiliya yose, nta gitutu cyo kugendera ku matariki. Vuba aha, nageze ku munsi wa nyuma w’iyo gahunda, nsoma Malaki igice cya 4, Zaburi 150, ndetse n’Ibyahishuwe 22. Sinahereye mu ntangiriro mu gihe cy’iminsi myinshi, kuko nifuzaga kuguma muri ibyo byanditswe byiza no gufata igihe mbiruhukiyemo.

Muri Malaki igice cya 4 dufite amasezerano atubwira kuri Yesu, Mesiya, uzaza mu isi. Ubwo Yesu azaza, ameze nk’umuriro w’utunganya izahabu. Ikintu cyose kidakwiriye kizatwikwa, kandi ikizaba gifite kandi gihawe agaciro mu maso ye ni cyo kizaguma gitunganye nka zahabu inoze. Amazina y’abakiranutsi yanditswe mu gitabo cy’Umwami kandi Azabafata ‘nk’ab’agaciro gakomeye’.  ‘Ariko mwebweho abubaha izina ryanjye, Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk’inyana zo mu kiraro. Kandi muzaribatira abanyabyaha hasi, bazaba ivu munsi y’ibirenge byanyu ku munsi nzabikoreraho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.’ (Malaki 3.20-21)

Muri Zaburi igice cya 150, twese dutumirirwa guhuriza hamwe guhimbaza Yesu nk’Umwami w’isi yose. Hazaba kuririmba no kubyina, ndetse n’indirimbo zitiruka mu bicurangisho by’ubwoko bwose. Ni iby’umunezero rwose. Dushishikarizwa kugira uruhare muri ibi. ‘Ibihumeka byose bishime Uwiteka. Haleluya’ (Zaburi 150:6).

Nyuma hakaza icyanditswe kiruta ibindi muri Bibiliya, indunduro y’iby’Imana yakoze byose mu mateka (Ibyahishuwe 22). Twiga uko bizaba bimeze ubwo tuzabana n’Imana Ihoraho. Hazaba imigezi y’amazi y’ubugingo ndetse n’ibiti by’ubugingo, hamwe n’imbuto zabyo n’amababi akiza agenewe amahanga, ariko, ikirenze kuri ibyo byose,  ‘Nta muvumo uzabaho ukundi, ahubwo intebe y’Imana n’Umwana w’Intama izaba muri urwo rurembo, kandi imbata zayo zizayikorera. Zizabona mu maso hayo Izina ryayo ryanditswe mu ruhanga rwazo.’ (Ibyahishuwe 22.3-4). Ndifuza kumubona mu maso kandi ngatoneshwa na we.

Ubutumire ni ubwacu twese kugira ngo tumenye uburyo turi abanyabyaha ndetse n’uburyo twangije ubuzima Imana Data yaduhaye. Dushobora kozwa, kwezwa n’amaraso  y’umwana w’intama tukaba abera. “Ndi Alufa na Omega, uwa mbere n’uwa nyuma, itangiriro n’iherezo. Hahirwa abamesera ibishura byabo kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cy’ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo.”(Ibyahishuwe 22:13-14) Yesu yaduciriye twese inzira itwinjiza mu murwa wera, Yerusalemu nshya. Nta mirubo izahaba kandi tuzahorana iteka n’Umwami tuba mu kubaho kwe.

Gusa ntiturasoza urugendo rwacu hano ku isi. Tugomba gukorera Umwami mu buryo bwose yatugeneye. Ntituzi ibiri imbere, cyane muri ibihe bidasobanutse. Inzira ishobora kuba ikakaye, ariko tuzi ko hari ibihembo by’icyubahiro bidutegereje. Duhora turi kumwe na we iteka, adusubizamo imbaraga mu rugendo.

Gusenga: Mana Data, Ngushimiye Yesu ndetse no kuba yaradushyiriyeho inzira itugeza mu murwa wera, aho nzabana iteka nawe, na Yesu n’Umwuka Wera. Ngushimiye ko, ningumya guhanga amaso kuri wowe, nzaba uwera kandi ngahabwa uburenganzira ku giti cy’ubugingo. Ndakwinginze unyuzuze Umwuka wawe Wera kandi umpe imbaraga nkeneye umunsi ku wundi ngo ngukurikire, uko byaba bimeze kose mu buzima bwanjye. Mu Izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na Liz Griffin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 05 Mata 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *