Amabanga Atatu y’Ubuzima Bwera Imbuto Nyinshi

“Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije kandi mbashyiriraho kugira ngo mugende mwere imbuto, imbuto zanyu zigumeho kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye akibahe. Ibyo mbibategekeye kugira ngo mukundane.” Yohana 15:16-17

Ibyumweru icyenda bishize numvaga inyigisho zivuga ku mbuto z’Umwuka wera. Ibi byakurikiwe n’inyigisho kuri iyi ngingo n’ubundi zabaye inshuro icyenda mu itsinda ryo kwiga rihura mu mibyizi. Ngera ku mwanzuro ko kwera imbuto ari iby’ibanze mu mugambi w’Imana. Twakirijwe kwera imbuto kubw’umugambi wayo w’iteka. Kubera ko ari imbuto z’Umwuka, ntitwabyibashisha twe ubwacu, ariko dufite inshingano zo gutegura aho imbuto nziza zikurira.

Uruzabibu rukomeye ruri mu ngoro y’I Bwami I Hamptoni rumaze imyaka irenga 280 ruracyera imbuto nyinshi cyane. Hari umuntu wambwiye ko ibanga mu kwera kw’iyi mizabibu ari uko imizi yayo ikomeye ishoreye mu mugezi Thames. Imbuto nkizi Imana yifuza kubona mu buzima bwacu zaboneka mu gihe “mushoreye imizi muri we (Yesu) kandi mwubatswe muri we” (Abakolosayi 2:7).

Ubwo Yesu yabwiraga abigishwa be umugani w’uruzabibu n’amashami (Yohana 15:1-14) aho twavanye icyanditswe cy’uyu munsi, yari avuye mu cyumba cyo hejuru, aho yasangiye bwa nyuma n’abigishwa be, yerekeza I Getsemani, aho yasenganey agahinda kenshi mbere yo kujya I Kaluvariya. Bishoboka ko banyuze ku ruzabibu ruri ku nzira, urwo Yesu yakoresheje kugira ngo abereke ko intego y’ubuzima bwabo ari ukwera imbuto zihoraho. Yesu yasangije abigishwa be ibanga ry’ubuzima bwera imbuto.

Icya mbere, hari ugukurwaho ibisambo na Data. Gukurwaho ibisambo k’uruzabibu akora ibintu bibiri kugira ngo haboneke imbuto nyinshi zishoboka. Atema buri shami ryose ritera imbuto kandi atunganya buri shami ryera imbuto. Amashami atema ashobora kuba agaragaza abantu bafite ishusho yo kwera nyamara atari abigishwa nyakuri.

Nyamara nibaza niba bishoboka ko twe abavuga ko turi abigishwa ba Yesu turi gutwara ibiti byapfuye bikeneye gutemwa, nk’ibyaha byatubase, gusharirirwa kuko tutifuza kubabarira, cyangwa ibigirwamana (ibintu cyangwa abantu bafite umwanya wa mbere mu buzima bwacu).

Nyirumurima, ishami ryose ryera imbuto aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto. Rimwe na rimwe akoresha umubabaro, agahinda, uburwayi, gutsindwa cyangwa gutenguhwa. Kuryanganyaho / gutunganywa birababaza, ariko bizana ubuzima bwera imbuto iyo tubwigiyeho.

Ibanga rya kabiri ry’ubuzima bwera imbuto ni uko tuguma mu busabane bwimbitse na Yesu (Yohana 15:4-5) hanyuma tukabona ko tutamufite ntacyo twashobora. Kuguma muri Yesu ni ukugira imitekerereze imwe kandi ihamye, aho kuyigira ihora ihindurwa n’ibiriho byose. Ni ukwiha Umwuka Wera uduhindurira gukura mu kwera imbuto ndetse no guhesha Yesu icyubahiro.

Ibanga rya gatatu ry’ubuzima bwera imbuto ni ugusenga no kumvira (Yohana 15:7 &10). Mu byanditswe amasengesho yasubijwe no kumvira birafatana cyane.  Niba imitima yacu yiyemeje kumvira Yesu, Atwita inshuti ze ndetse  akaduhumuriza avuga ko icyo tuzasaba cyose mu izina rye tuzagihabwa. Ibi rwose, ni byo isengesho ritirebaho, ahubwo isengesho rishorewe n’Umwuka Wera kubw’icyubahiro cya Yesu.

Ntabwo twahisemo Yesu, ahubwo yadutoranirije kwera imbuto, imbuto zihoraho. Yesu yatanze ubuzima bwe ku bwacu. Hari ikindi twakora kitari kumuha ubuzima bwacu?

Gusenga: Data wo mu Ijuru, ngushimiye impano yawe y’urukundo ya Yesu watanze ku isi yayobye. Warakoze, Mwami Yesu, ko ubwo wasubiraga mu ijuru, wadusigiye impano y’Umwuka Wera kugira ngo adufashe kubaho ubuzima bwera imbuto. Ndakwiginze umfashe kuguha ubuzima bwanjye bwose uyu munsi kugira ngo mbashe kwera imbuto nyinshi zihoraho kandi nguheshe icyubahiro. Amena.

Byanditswe na Margaret Silvester, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 06 Mata 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *