Shema/Umva

“Umva wa bwoko bw’Abisirayeli we, Uwiteka Imana yacu ni we Uwiteka wenyine. Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.” Gutegeka Kwa Kabiri 6:4-5

Iyi mirongo iri muri iki cyanditswe ni itangiriro ry’ikizwi nka Shema. Ijambo ry’Igiheburayo risobanura “Kumva”. Ryaje kumenyakana nk’ijambo abayahudi bakurikiza ibyo idini cyane bakoreshaga bahamya kwizera kwabo kandi bakarisubiramo buri munsi na buri Sabato mu Isinagogi. Ni iryibutsa ko hari Imana imwe, Imana yaremye byose. Abayahudi bashobora kuba barishimye ubwo ryandikwaga bwa mbere. Bitandukanye nandi mahanga yari abakikije, ntibari bahangayikishijwe no gushimisha Imana nyinshi zitandukanye. Bari bafite Imana y’ukuri rukumbi yo gutumbira.

Mu minsi yacu hari amajwi menshi aduhamagara. Buri gihe uko tureba televiziyo cyangwa dukoresha imbuga nkoranyambuga hari amajwi arushanwa mu kuduhamagarira kugura iki cyangwa gukoresha serivise runaka. Buri jwi ridusezeranya ko ubuzima bwacu buzaba bwiza kurushaho nituryizera. Biratangaje rero uburyo benshi muri twe batishimye na nyuma yo gukora ibyo ayo majwi asaba!

Ariko Shema itwibutsa ko uburyo bwiza bwo kubaho ubuzima bwacu ari ukwita ku ijwi rimwe, ijwi ry’Umwami Imana yacu. Ntidusaba kugura iki cyangwa kiriya, ahubwo Idusaba ikintu kimwe gusa: ko tuyikunda. Urukundo rw’Imana si urudusaba kuyikorera ikintu icyo ari cyo cyose, kimwe gusa, ko  tuyikunda. Kandi tugomba kuyikundisha ibyacu byose: imitima yacu yose, ubugingo bwacu bwose ndetse n’imbaraga zacu zose.

Dushobora kwibaza kuki tugomba kuyikunda kubera ko, Bibiliya itubwira ko, Yadukunze mbere! Muri Yesu Imana imwe y’ukuri iratwihishurira. Kandi mu rupfu rwe ku musaraba urukundo rw’Imana rwose rumenywa na bose. Ku musaraba byari nkaho Yesu yafunguye amaboko ye atumira buri wese uzizera kwakira urukundo abakunda. Yesu yabikoze mu buryo bugaragara rwose. Shema idutumira kwakira urwo rukundo ndetse no kumuha urwacu – mu bice byose by’ubuzima bwacu.

Birashoboka ko gusubiramo buri munsi iyi nteruro isanzwe byadufasha kumva rya jwi ryonyine rifite umumaro: ‘Umva wa bwoko bw’Isirayeli we, Uwiteka Imana yacu ni we Uwiteka wenyine. Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.’

Gusenga: Mwami Mana, ngushimiye ko ari wowe Mana yonyine y’ukuri, Muremyi w’ijuru n’isi. Warakoze ko Werekanye urukundo udukunda kandi ko Yesu yitanze wese ubwo yapfaga ku musaraba. Warakoze, Mwami Yesu, kubwo kwitanga nk’igitambo kidasanzwe yewe nanjye ukanyitangira. Uyu munsi nongeye kuguha bundi bushya urukundo rwanjye, urukundo rw’umutima wanjye, ubugingo bwanjye ndetse n’imbaraga zanjye. Amena.

Byanditswe na John Sainsbury, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 07 Mata 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *