Ubutunzi buhishwe

“Mose ahamagara Besalēli na Oholiyabu n’umuhanga wese Uwiteka yashyize ubuhanga mu mutima we, umuntu wese watewe umwete n’umutima we ngo aze gukora uwo murimo.” Kuva 36:2

Muri gahunda yo gusoma Bibiliya nari ndi gusoma igitabo cyo Kuva. Ubwo nasomaga ibice by’aho Mose yatangaga amabwiriza y’uko bazubaka isanduku y’isezerano y’aho Imana Izatura kandi aho ibitambo n’amaturo bizatangirwa, natangariye ubuhanga abari kubaka bagombaga kuba bafite.

Dusoma Besalēli na Oholiyabu, abo Imana yujuje ‘imitima yabo ubuhanga bwo gukora ubukorikori bwose, bw’umukebyi w’amabuye n’ubw’umukozi w’umunyabwenge, n’ubwo kudoda amabara y’imikara ya kabayonga, n’ay’imihengeri n’ay’imihemba n’ay’ibitare byiza, n’ubwo kubohesha imyenda ubudodo bw’igiterane cy’izo nzigo, n’ubw’abakoresha ubuhanga bwose n’ubw’abahimba imirimo myiza yose.’ (Kuva 35:35). Mbere gato muri iki gice dusoma abagore b’abahanga, ‘barakaraga bazana ibyo bakaraze: ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba n’ubw’ibitare byiza.

Aba bagabo n’abagore, bahawe ubuhanga n’Imana, bari bamaze igihe gito Imana ibavanye mu buretwa bwa Farawo.  Mu myaka myinshi bagaragara gusa nk’aba abacakara n’abikorezi b’abakoresha babo b’abanyegiputa. Ariko ubwo umutwaro w’ububata wavaga ku buzima bwabo, tubona ishusho y’Imana ibonekera muri bo mu mpano nziza zo guhanga udushya.

Ibyabereye kuri abo bisirayeli mu butayu ni ishusho kuri njye y’ibyo Imana ishaka gukorera mu bavutse ubwa kabiri binyuze mu kwihana no kwizera Yesu nk’Umwami n’Umukiza. Uko babona babohorwa  ububata bw’icyaha, umwuka wabo utangira kwakira gukira no kubohorwa binyuze mu Mwuka Wera. Ni nk’umuntu utabawe avanwa mu bisigazwa by’inyubako yasenywe n’umutingito, impano zabo zisanzwe ndetse n’iz’Umwuka, zari zaratabwe zigashyirwa hasi n’ibikomere ndetse n’ihungabana ry’ubuzima, bishobora gutangira kuzamuka kandi bikabona uko bisohoka. Ubutunzi bwabo ntibube bugihishwe.

Bamwe mu basoma izi nyigisho bashobora kuba barakize  binyuze mu guhanga udushya, kuvumbura ubushobozi batari bazi ko bafite. Ku bandi bishoboka ko habayeho kumenya ibyifuzo batari barigeze bagira, cyangwa bari barirengagije. Bishobora kuba icyifuzo cyo gucuranga igikoresho runaka cya Muzika, kwiga gusiga amarangi, cyangwa kugerageza ibindi bikorwa birimo udushya. Uko ahahise hawe haba hameze kose, cyangwa uko inkuru y’ahahise hawe yaba imeze kose, Imana irifuza ko wavumbura impano z’ubutunzi buhishe yashyize muri wowe. Bizamuhesha icyubahiro mu buzima bwawe kandi bizaba inkunga yawe ku bwiza bw’itorero Rye – Ihema ry’ibonaniro ry’isezerano rye rishya, aho ibitambo n’amaturo bitangwa ari amashimwe n’icyubahiro kubw’izina rye.

Ntiwemerere ubwoba bwo gutsindwa cyangwa kwigereranya n’abandi bikubuza kugaragaza ibyo byose Imana yashyize muri wowe. Yemerere Ikuyobore nk’umubyeyi wishimira intambwe yose umwana wayo ikunda ateye.

Gusenga: Data, ngushimiye ko wandemye mu ishusho yawe. Ngushimiye ko nihariye, kandi ko ushaka kwerekana ubwiza n’imiterere yawe binyuze mu buzima bwanjye. Umfashe gusohokera mu mpano n’ubushobozi washyize muri njye. Reka bikubere amaturo y’ishimwe. Amena.

Byanditswe na  Dean Gardner, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 16 Mata 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *