Kumwe Natwe mu Rugendo

“Uwiteka ku manywa yabagendaga imbere ari mu nkingi y’igicu ngo abayobore, nijoro yabagendaga imbere ari mu nkingi y’umuriro ngo abamurikire, babone uko bagenda ku manywa na nijoro. Ya nkingi y’igicu ntiyavaga imbere y’ubwo bwoko ku manywa, kandi iyo nkingi y’umuriro ntiyabuvaga imbere nijoro.” Kuva 13:21-22

Kuri Pasika nari ndi gusubiramo ukuntu mu Kuva 12 Imana yakoresheje ibitangaza mu gukura abantu bayo mu buretwa muri Egiputa. Na nyuma y’ibyago Imana yateje abanyegiputa, Farawo yakomeje kwangira abisirayeki kugenda, kugeza ubwo Imana yateje icyago cya nyuma, cyari urupfu rw’imfura zose zo mu gihugu. Iki nicyo cyago cya nyuma cyateye Farawo kwemera, abisirayeli bakagenda. Mu rwego rwo kubakiza ubwo urupfu rwanyuraga mu gihugu, Imana yabategetse gusiga ku nkomanizo z’imiryango yabo amaraso y’isekurume y’intama itagira inenge, bizatuma umurimbuzi aca ku ngo zabo.

Urwibutso rw’ibi kwari ukwizihiza umunsi mukuru w’Uwiteka no kubazabakomokaho – riba itegeko ry’iteka ryose (Kuva 12:14). Ku bizera Yesu, ntabwo ari ko twibuka gusa abantu b’Imana bavanwa mu buretwa muri Egiputa, ahubwo ni ukuntu Yesu yahindutse Pasika yacu (1 Abakorinto 5:7), atanga ubuzima bwe, kugira ngo amaraso ye aducungure uburetwa bw’icyaha n’urupfu.

Ariko nanone, icyantangaje uyu mwaka muri ibi byose, ni uko, ku bisirayeli, uku gutabarwa kwari itangiriro ry’icyaje kuba urugendo rurerure rugana mu Gihugu cy’Isezerano. Bari bagihangana n’abanzi, bahura n’ibigeragezo ndetse n’ibyago, aho bitotombaga kenshi ntibumvire amabwiriza.

Kimwe natwe, kuri twe, igihe twizeye Yesu nk’Umucunguzi wacu, tuba dukijijwe icyaha n’urupfu, kandi duhindurwa icyaremwe gishya (2 Abakorinto 5:17). Ariko nanone, iri ni itangiriro ry’urugendo rwacu na we rushimishije, aho duhura n’ibigeragezo, ibibazo ndetse tugaterwa n’umwanzi. Imana ikoresha ibi byose ngo iducure iduhindure, kugirango duse na yo. Twese turi mu rugendo rw’umwuzuro no kwezwa.

Mu rugendo rwabo bava muri Egiputa, Kubaho kw’Imana kwari kumwe n’abantu bayo mu buryo bugaragara, mu nkingi y’igicu ku manywa ndetse n’inkingi y’umuriro nijoro. Yabahaga ibiryo n’ibyo kunywa binyuze mu nzira zidasanzwe. Dushobora kuba tudafite uburyo bumwe nk’ubu bwo kubona kubaho kw’Imana mu rugendo rwacu, ariko dufite isezerano ry’uko Izabana natwe iteka, kandi ko Izatura muri twe binyuze mu Mwuka Wayo, nk’umufasha n’umuyobozi wacu. Izadutunga mu buryo bwose, uko dukomeza kujya mu mwuzuro itwifuriza.

Gusenga: Mwami, warakoze kohereza Yesu kumbera Pasika, kunkiza uburetwa bw’icyaha n’urupfu. Warakoze ko uri kunjyana mu gihugu cy’isezerano cy’umurage mfite muri wowe. Urakoze kubana nanjye muri uru rugendo. Ndakwinginze umfashe ngume hafi yawe kandi nyure mu bigeragezo n’ibibazo ibyo ari byo byose mu mbaraga zawe. Amena.

Byanditswe na Jilly Lyon Taylor, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 15 Mata 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *