Imyitwarire Yemejwe

“Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro. Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kuko urukundo rw’Imana rwasabye mu mitima yacu ku bw’Umwuka Wera twahawe.” Abaroma 5:3-5

Ndimo gukoresha gahunda imfasha gusoma Bibiliya yose mu mwaka umwe. Hari iminsi bigorana ubwo mba nasomye amazina menshi n’imibare myinshi, ariko iki cyumweru gishize nasomaga igitabo cya Rusi, ntekereza ku bice bitandukanye by’imiterere ye myiza, kandi nzi ko ngifite urugendo rurerure, kandi Imana ifite umurimo munini muri jye wo kumpindura.

Icya mbere, natekereje ku kudahemuka kwa Rusi – ukuntu yahagararanye na Nawomi, na nyuma y’uko umugabo we apfuye, ndetse no mu gihe, Nawomi yapfushije umugabo we, Rusi yari aho kumwe na we. Yari yaramaramaje kugumana na Nawomi, nubwo byasabaga gusiga umuryango we akimukira mu gihugu cy’amahanga. Yanze gutandukana na Nawomi. Ndibaza, ese hari icyo yabonye muri Nawomi cyamuteye inzara yo gushaka Imana?

Icya kabiri, Rusi yari umuntu ukora cyane. Mu gihe cy’isarura, yagiye mu mirima guhumba, kugira ngo bombi babeho. Nawomi yari yarakomeretse kandi ababaye, avuga ko ukuboko kw’Imana kwamurwanyije. Ariko mu mwamya muto, ibintu bitangira guhinduka. Rusi ahura na Bowazi, wari umwe mu bafitanye isano rya bugufi na Nawomi.

Icya gatatu, Rusi yarubahaga. Igihe Nawomi yamubwiraga ngo ajye ku mbuga aho ari buhurire na Bowazi amusabe kubacungura we na Nawomi, yaramusubije ati “Ibyo umbwiye byose ndabikora”. Yarabikoze. Inkuru irangira neza Bowazi agize Rusi umugore we, kandi abyaye umuhungu, waje gufata umurage umugabo wa Nawomi yasize. Bowazi ambwira Rusi, “None mukobwa wanjye witinya, ndakugirira ibyo uvuze byose, kuko abanyarukiko bose b’ubwoko bwanjye bazi yuko uri umugore utunganye” (Rusi 3:11). Mbega kuvugwa neza!

Rusi yahuye n’ibihe bigoye, ariko ku musozo, yahawe igihembo – umugabo n’umwana w’umuhungu, kandi na nyirakuru wo kwita ku mwana Obedi.

Ndifuza gukura mu myitwarire nkagaragaza ubudahemuka, umwete, kwizerwa ndetse no kubaha. Ndakwifuriza guterwa imbaraga nawe, mu rugendo rwawe na Yesu rwa buri munsi, mu bihe byiza n’ibibi.

Gusenga: Mwami, ngushimiye ko igitabo cya Rusi kiri muri Bibiliya, ngushimiye imyitwarire ye myiza. Ndasenze ngo ukomeze umurimo wawe wo kumpindura kugeza ubwo nzahagarara imbere y’intebe y’ubwami bwawe nta kizinga mfite. Mbisabye kubw’icyubahiro cyawe, Mwami Yesu. Amena.

Byanditswe na Gemma Gardner, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 14 Mata 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *