Ibiganza, Isura, Umwanya

“Ahubwo nk’uko uwabahamagaye ari uwera, abe ari ko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose. Kuko byanditswe ngo “Muzabe abera kuko ndi uwera.” 1 Petero 1:15-16

Muri ibi bihe by’itangazamakuru ryagutse, dusa n’abakomeza kurengerwa cyane n’imirongo migari, amagambo, indirimbo zamamaza, inyito ndetse n’amashusho yagenewe kudutwara no kuyobora uko twitwara, dutekereza ndetse n’uburyo dukoresha amafaranga yacu. Twanakwemeranya ko uburyo bukoreshwa butanga umusaruro kandi bugaragaza rwose ubuhanga bw’ababikora.

Nsanga amatangazo yamamaza n’imirongo migari ashobora kugira interuro cyangwa amagambo make nshobora gufata byoroshye nkayakoresha mu bya gikristo. Nshobora kuyahindura imigani ya buri munsi cyangwa ibigereranyo byamfasha gutumbira iby’ingenzi.

‘Ibiganza’, ‘isura’ ndetse n’umwanya’ ni urugero rwiza. Namenyereye cyane aya magambo aza ku mpapuro zimenyesha mu mezi cumi n’abiri ashize no kumenya ibyo bivuga by’ukuri n’uburyo nabisubiza. Buri uko nkarabye mu maso, nitwikiriye mu maso ndetse no gushyira umwanya hagati yanjye n’abandi nta gushindikanya mba ndi gufasha kugabanya ikwirakwira rya virus yica.

Nshyize aya mabwiriza mu buzima bwanjye bw’umwuka bwa buri munsi, nafasha kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo kica cy’icyaha, kiri henshi ku isi uyu munsi. Ubushake bw’Imana kuri njye ni ukubaho ubuzima bwera. Kuvuga ibi k’umuntu ntibishoboka. Ariko uko nemerera Umwuka Wera kurushaho kuyobora ubuzima bwanjye, uko guhindurirwa kwera no kurushaho gusa na Yesu bihinduka impamo.

Hari byinshi mu byanditswe bifasha, bidushishikariza kandi bikatwigisha mu rugendo rwacu rwo kwera. Yakobo yigisha abasomyi be kwegera Imana ndetse  ‘ yemwe nimukarabe. Namwe ab’imitima ibiri, nimwiyeze imitima.’ (Yakobo 4:8). Nk’umwe mu bantu b’Imana nkeneye kurinda ibiganza byanjye mu buryo bw’umwuka bikagumya byejejwe mbikoresha ibyiza ndetse bikwiriye bimuhesha icyubahiro. Umwanditsi wa Zaburi atwibutsa ko ufite amaboko atanduye n’umutima uboneye ari we uzinjira mu kubaho kw’Imana (Zaburi 24:4).

Muri Bibiliya yose bigaragara neza ko Imana yifuza ubusabane bwimbitse n’abantu bayo. Imana idusezeranya ko abayishakana umutima wabo wose bazayibona (Yeremiya 29:13). Idusezeranya gusubiza amasengesho y’abantu bayo nibashaka mu maso hayo bagahindukira bakava mu nzira zabo mbi, (2Ngoma 14:7).

Mose yahuye n’Imana amaso ku maso nyuma yaho mu maso ye harabigaragaza (Kuva 34:35) oh, ibi natwe byatubaho mu gihe tuvanye amaso yacu ku isi tugahindukirira Imana, yadusezeranyije kudukingira no kuturinda! Umwanditsi wa Zaburi adukomeresha aya magambo agira ati, ‘Bamurebyeho bavirwa n’umucyo, Mu maso habo ntihazagira ipfunwe iteka.’(Zaburi 34:5).

Uko mparanira gutunga ibiganza n’umutima byera nkananezererwa ubusabane bwimbitse n’Imana, nkeneye no kumenya neza niba nahaye intera igaragara ibintu byose by’isi byanyanduza umwanzi agahabwa urwaho mu buzima bwanjye akanjyana kure y’Imana.

Mu Migani haravuga ngo ‘Inzira nyabagendwa y’abakiranutsi ni ukureka ibibi, Uwirinda mu migenzereze ye aba arinda ubugingo bwe.’ (Imigani 16:17) Itegeko Pawuko yatanze ni iri ‘mwirinde igisa n’ikibi cyose.’ (1Abatesalonike 5:22).

Rero, muri iyi minsi igoye, ubwo dukurikiza ibyo badusaba kugira ngo ubuzima bwacu bumere neza, mureke tube maso tuguma munsi yo gutwikirwa no kurindwa n’Imana. Reka buri munsi Tumuhe ibiganza byacu, mu maso hacu ndetse n’umwanya wacu.

Gusenga : Mwami Mwiza, ndakwinginze umfashe kuba maso ku bintu byose byakwanduza ibyo nkora mu buryo bw’umwuka, ibyo ndeba ndetse n’aho njya. Umfashe kukwegera ndetse no kunezererwa imigisha n’uburinzi utanga. Amena.

Byanditswe na Malcolm Wood, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 13 Mata 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *