Iyi Ni yo Nzira

“Kandi nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti “Iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza.” Yesaya 30:21

Ndi umwana muto mu kigero cy’imyaka itanu, nigeze gutandukana n’ababyeyi banjye hanze y’agasantere k’ubutabire kabamo abantu benshi. Nari natwawe n’ibyapa binini byari imbere yanjye sinabona ko ababyeyi banjye bateye izindi ntambwe berekereza iburyo bwabo. Bo babashaga kumbona ariko njye nakubura amaso, simbabone.

Mu bwoba bwinshi nirutse ngana ibumoso bwanjye, ninjira mu gihiriri cy’abantu, ahabusanye n’aho data na mama bari bari, abari isoko y’umutekano wanjye mu isi nto yanjye. Ushinzwe umutekano w’umunyampuhwe yarambonye abona uburyo mfite ubwoba, aramfata kugeza ubwo ababyeyi banjye bambonye, ubwo tuba twongeye guhura.

Ubwoba ni gake butuyobora mu cyerekezo nyacyo cyangwa bukadufasha gufata umwanzuro nyawo. Ubwo nsubiza amaso inyuma kubyabaye, nibaza impamvu ntahamagaye “Papa! Mama!” Kandi, nabwo nasubiza amaso inyuma mu buzima bwanjye bwa Gikristu, nibaza impamvu ntahamagaraga Data wo mu ijuru igihe ubwoba bwabaga buje, bushaka guhugabanya intambwe zanjye.

Ubwo nari mfite imyaka itanu, ijwi rya papa ni ryo nari nkeneye by’umwihariko kugira ngo numve ntekanye. Imyaka mirongo itanu ishize ubu naje kumenya ko hari ijwi rimwe risubiza ubwoba mu mwanya wabwo ndetse n’umutekano mu mutima wanjye, kandi iryo jwi ni irya Data wo mu ijuru.

Nishimiraga ko Imana ikiri mu mushinga wo kurera, hatitawe ku myaka dufite, kandi ko yifuza ikaba inafite ubushobozi bwo kuyobora intambwe zacu uyu munsi. Imirimo yayo ntabwo yagaragaje gusa, ahubwo yanerekanye urukundo rwayo rwuzuye ku musaraba.  ‘Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.’(Abaroma 5:8). Yifuza kutwakira mu bwihisho bwo kubaho kwayo kugira ngo twumve kandi twite ku ijwi rye.

Data wacu wo mu ijuru ntabwo atuje kandi ntacecetse. Avuga binyuze muri Bibiliya, inzozi, amashusho, abantu, ndetse n’ibyo yaremye. Ijwi ry’Imana ni kimwe n’akamero kayo, ni iryo kwiringirwa, rihamye, rituje, ryuje urukundo, ryuje ineza, kandi rwose ryihangana. Azavuga ukuri gusa kuri twe, bitandukanye n’ubwoba, bwo ni ikinyoma.

Imana ntizamura ijwi ryayo, n’ubwo ibisubizo by’ibyaha byacu ndetse n’ibikorwa bibikwiriye. Ibisubizo ndetse n’ibikorwa bye byizewe ijana kw’ijana, nk’uko Ijambo ryayo rikomeza kubihamya ibihe ku bindi.

‘Ariko wowe Mwami, Uri Imana y’ibambe n’imbabazi, Itinda kurakara, Ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi.’ (Zaburi 86:15).

Niba ubwoba ari bwinshi kandi ukaba ubuzi kurusha ijwi rya So uyu munsi, ese nagutera imbaraga zo guhagarika ukaza imbere y’Umwami, ukagaragaza amarangamutima yawe y’ukuri. Umutegurire icyumba kugirango avuge kuri ibyo biri kukubaho mu buzima. Ndabizi ko ibi byoroshye kubivuga kurusha kubikora, ariko mu kwizera wakwifuza uyu munsi gutegura igihe n’Umwami ndetse n’ijambo ukamutega amatwi. Ntiwemerere ubwoba utari bwumve bugufatira icyo cyemezo.

Gusenga: Data, mu kwizera, nje imbere yawe uyu munsi nemera ko nkeneye urukundo rwawe ndetse n’ubwihisho bwawe no kumva ibyo umbwira ku biri kuba impande zanjye. Nkweguriye amarangamutima yanjye ndetse nifuza kugusaba umbabarire aho nemereye ubwoba kunyobora. Niba urukundo rwawe rutunganijwe rwose arirwo rumara ubwoba (1 Yohana 4:18), rero Data, icyo nifuza cyane uyu munsi ni ukumenya no kwakira urwo rukundo. Ngufunguriye umutima wanjye uyu munsi ndetse ngutumiriye kunyihishurira. Mu Izina rya Yesu nsenze. Amena.

Byanditswe na  Tracy Bankuti, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 12 Mata 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *