Ububyutse

Umutima wanjye womatanye n’umukungu, Unzure nk’uko ijambo ryawe ryasezeranije. Zaburi 119:25

Ntabwo bisanzwe muri verisiyo zacu z’icyongereza, ariko uyu murongo usubira ku byavuzwe mu gitabo cy’Itangiriro 2:7, mu nkuru y’iremwa ry’umuntu. Uku ni ko babivuga muri verisiyo ya World English Bible translation: ‘Imana Yehova yaremye umuntu mu mukungugu wo mu butaka, maze ihumekera mu mazuru ye umwuka w’ubugingo; umuntu ahinduka ubugingo buzima’ Dawidi aravuga ngo arumva ubugingo bwe buri gusubira mu mukungugu. Imana yabwiye Adamu, ubwo urupfu rwazaga mu buzima bwe nk’ingaruka z’icyaha, ko yaremwe mu mukungugu kandi ko ari wo azasubiramo. Byumvikanisha ko Dawidi na we yumva yenda gupfa. Cyangwa se akaba yumva ahangayikishijwe n’ibyiyumviro ‘by’urupfu’ mu mwuka we – aho yumva hari ikintu ‘kiboheye umwuka we ku mukungugu’; ikintu yumva adashobora kwigizayo ngo agikureho.

Ese ibi si ibintu natwe tujya twiyumvamo rimwe na rimwe? None se, Dawidi ari gusenga ate? ‘Unzure nk’uko ijambo ryawe ryasezeranye’. Ari gutekereza kw’isezerano ry’Imana ry’ubuzima hanyuma akayisaba gusohoza icyo yasezeranye – nk’uko ijambo ryayo riri.

Dore amwe mu masezearano (uretse ko, hariho amagana y’amasezerano!):

‘Nimwumve uko Iyo iri hejuru cyane, ituye ahahoraho ivuga, izina ryayo ni Uwera ikavuga iti “Aho ntuye ni hejuru kandi harera. Mbana n’ufite umenetse wicisha bugufi, kugira ngo mpembure imyuka y’abicisha bugufi, mpembure n’abafite imitima imenetse.”’ (Yesaya 57:15).

‘Nubwo ngendera hagati y’amakuba n’ibyago uzanzura’ (Zaburi 138:7).

‘Kandi Imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwose ubwayo ibakomeze, ibongerere imbaraga nimumara kubabazwa akanya gato.’ (1 Petero 5:10).

‘Yesu aravuga ati, “Mwese abarushye n’abaremerewe muze munsange ndabaruhurura.”’ (Matayo 11:28).

‘Imana nyir’ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n’imbaraga z’Umwuka Wera.’ (Abaroma 15:13)

Mbese uyu munsi urumva hari ukuntu ‘ubugingo bwawe bwomatanye n’umukungugu’? Cyangwa urumva bikabije cyane? Ntiwafata akanya ugatekereza kuri aya masezerano y’Imana ava mu ijambo ryayo mbere y’uko utangira gusenga? Birashoboka ko yakwereka ibintu bikubuza kubasha kwakira ububyutse yifuza kuguha. Yesaya aravuga ngo Imana izura ‘umutima umenetse uciye bugufi’.

Umutima wa Yesu ntabwo wigeze uhinduka. Uko yari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora’ (Abaheburayo 13:8). Wasoma Luka 4:16-21, ukareba ibikwerekeyeho birimo ukabyiyaturiraho, uti ‘Iki cyanditswe gisohoye mu matwi uyu munsi’.

Gusenga: Data, urakoze kubw’amasezerano yawe yo kuzura abana bawe. Ndaje nkwinginga ngo unzure nk’uko ijambo ryawe ryaseranye. Amena.

Byanditswe na Richard Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 11 Mata 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *