Anyitayeho

‘Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.’ 1 Petero 5.7

Biratangaje ukuntu ijambo ´kwikoreza’ mu Cyongereza rifite ubusobanuro bwinshi. Hano risobanurwa nk‘ igikorwa cyo kujugunyira ikintu ukoresheje imbaraga’. Umwami yifuza ko tumujugunyira amaganya yacu ku bushake kuko adukunda kandi akatwitaho cyane ndetse atatwifuriza gutwara ikintu icyo ari cyo cyose kitari ngombwa, cyaturemerera. Muri Matayo11:28-30 Yesu aratubwira ati ´Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye’.

Henshi mu byanditswe tuhasanga imirongo idusubizamo intege. Yesaya 63.9 tuhabona umubyeyi wuje urukundo, ureberera abana be. Ubwo Umwami yabonaga abana be mu ntambara, mu mubabaro, byamukoze ku mutima kandi Bibiliya itubwira ko na we yababaye. Igice cya nyuma kuri uwo murongo kitubwira ngo ´ yarabateruraga akabaheka iminsi yose ya kera’. Aya magambo ashushanya umubyebyi uterura mu maboko umwana akamwiyegamiza ngo amurinde. Kandi ibi ni byo Data wo mu ijuru yifuza kutwibutsa uyu munsi. Adufitiye impuhwe ndetse n’imbabazi kandi ntabwo ari Umupapa uri kure cyane udakorwaho n’ibitubaho.

Gukurira mu gutabwa cyane, harimo no kwiyanga ubwanjye, narwanye intambara imyaka myinshi yo kwizera ko amasezerano y’Imana koko nanjye andeba. Nizeraga ko Imana yagenderera ubuzima bw’abandi, kandi sinagiraga ikibazo cyo kwizera ko Ikunda abandi, ariko njye narwanaga no kwakira ko nanjye ari uko Imana imfata. Ibyo byakomeje kugeza ubwo numvise Imana impinyuza mw’ituze. Zaburi 139 iravuga ngo ‘naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza’, Umunsi umwe ubwo narindi kuhasoma, numvise Imana inkoraho inyongorera: “Ntabwo wemeranya nanjye ko waremwe mu buryo buteye ubwoba butangaza”. Yavugaga ukuri.

Ako kanya nahise mbona ko ‘ukuri’ kwanjye kwari ikinyoma, kandi nihana kuvuguruza ukuri kw’Imana kuri njye, uwo munsi nahisemo kwemeranya n’Imana ndetse no gutangaza ko, niba Imana yavuze ikintu, nshobora guhitamo kukizera, ntitaye ku marangamutima yanjye. Icyo cyabaye intangiriro yo gusohoka mu gutabwa ngana mu kwemerwa, nkuko nakiriye ukuri kw’ijambo ry’Imana mu ndiba y’umutima wanjye.

Ndagushishikariza kwibwira iyi mirongo twavuze iyu munsi kandi no kureka ukuri k’urukundo Data agufitiye kwinjire ibwina bwo kubaho kwawe.

Gusenga: Mwami Mwiza, Ngushimiye ko unkunda kurusha uko umuntu uwo ari we wese ku isi yigeze ankunda cyangwa ashobora kuzankunda. Umfashe kubona ukuri kwawe, ukuri kuri njyewe ndetse n’ukuri ku bandi, mbirebeye mu maso yawe yuje urukundo. Ngushimiye ukuri kw’ijambo kandi Ngushimiye ko kumenya uko kuri no kukwakira ari byo bimbohora. Umfashe gusangiza abandi urwo rukundo ndetse n’ukuri. Mu Izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na Gilly Mathiesen, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 10 Mata 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *