Tebuka, Mana!

Ntegereza Uwiteka, Umutima wanjye urategereza, Kandi ijambo rye ni ryo niringira. Umutima wanjye ugiririra Uwiteka amatsiko, Urusha uko abarinzi bayagirira igitondo, Ni koko urusha uko abarinzi bayagirira igitondo. Zaburi 130:5-6.

Ndibaza niba waba warigeze ugerageza gutebutsa Imana? Njye ndatura rwose narabigerageje. Imyaka myinshi ishize mbere y’uko umurimo wa Ellel Ministries utangira mu mwaka wa 1986, natakiraga Imana buri munsi. Yari yarateye iyerekwa mu mutima wanjye ryo gutangiza umurimo wo gusana imitima mu majyaruguru y’uburengerazuba, ariko uko imyaka yagendaga ishira nageze aho numva ko Imana itibagiwe rya yerekwa gusa ahubwo ko nanjye ubwanjye yanyibagiwe rwose.

Cyari igihe cy’ubwigunge numva ndi genyine muri uko gutegereza. Ndetse uko narushagaho gukura, naje kwemera rwose ko maze gusaza bihagije ntagishoboye gukora wa murimo nizeraga ko Imana yampamagariye gukora. Uburyo bwanjye busanzwe bwo gukora ibintu bwari ukugerageza kugira ibyo ntangira gukora maze nkazabona byagutse, ariko Imana yarimo inyigisha isomo rikomeye cyane – ko isaha yayo itajya iva ku gihe. Nk’uyu mwanditsi wa Zaburi, ingingo zanjye zose zari zitegereje – Nahoranaga amatsiko menshi y’umuseke uzatambikira kuri wa munsi yansezeranije.

Nyamara iyo myaka yo gutegereza, yambereye imyaka yo kitegura bihagije. Imana yayikozemo imirimo myinshi mu buzima bwanjye ngo integurire umurimo wari untegereje. Ndetse yari imyaka y’igeragezwa ngo irebe ko nashoboraga gukomeza kuyizera koko kubw’iryo yerekwa, nubwo byagaragaraga nk’aho Imana yanyibagiwe. Nasobanukiwe neza ukuntu Aburahamu yiyumvaga uko imyaka yarushagaho kwiyongera, ikimenyetso cy’uko Sarah atwite umwana Imana yabasezeranije kigatinda kugaragara.

Ariko Imana yari yarahaye Aburahamu Ijambo ryayo ndetse yari abeshejejweho n’iryo Jambo ryayo. Iyerekwa ry’umurimo Imana yari yarampaye ryari ijambo yivugiye neza mu mutima wanjye ku buryo ryari ryaromatanye n’umutima wanjye rigahinduka ubuzima bwanjye. Sinatakaje ibyiringiro rero. Igihe cy’umuseke kigeze rero, byasaga n’aho ari cyo cyari igihe gikwiye rwose. Cya gitondo kirasohora umurimo utangirira ku isaha y’Imana atari ku isaha yanjye bwite.

Hari byinshi cyane nigiye muri kiriya gihe cyo gutegereza, nsubiza amaso inyuma nkashimira Imana ayo masomo y’ingenzi cyane nahigiye. Bidasubirwaho Imana izi neza icyo iri gukora! Rero, ubutaha niwongera kumva usunikirwa gutebutsa Imana, uzibuke ko isaha yayo itajya iva ku gihe, ko umuseke uzagutambikira.

Gusenga: Urakoze, Mwami, ko utajya wibagirwa na gato icyo wasezeranye kandi ko buri wese muri twe yaciwe nk’imanzi mu biganza byawe no mu gihe dutegereje ko igihe cyawe cyo gusohoa imigambi yawe ku buzima gisohora. Nyigisha kwihangana kandi umpe umutima ukunze kwiga amasomo yose wifuza ko niga muri uru rugendo. Ni mu izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na Peter Horrobin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 01 Gicurasi 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *