Ikibazo cy’ihwa (igishakwe)

“Kandi kugira ngo ne guterwa kwishyira hejuru kurenze ibikwiriye ni uko nahishuriwe ibikomeye cyane, ni cyo cyatumye mpabwa igishakwe cyo mu mubiri, ari cyo ntumwa ya Satani yo kunkubita ibipfunsi, ngo ne kwishyira hejuru kurenza ibikwiriye.” 2 Abakorinto 12:7

Njye mu bisanzwe ndabaza cyane maze rero igihe nasomaga bwa mbere iki cyanditswe, mu myaka myinshi ishize, nashakaga kumenya icyo gishakwe icyo ari cyo. Ndakeka ko ntari jyenyine mubabyibazaho. Ariko, nkuko nabisomye, nagize igitekerezo kubyo bishobora kuba ari cyo. Umugabo wanjye rero avuga ko mfite igitekerezo kuri buri kintu (ndatekereza ko ashidikanya kuri bimwe muri byo), ariko rwose ugomba kubitekerezaho naho njye, ahari kubera ko hari ikintu cyambayeho mu buzima bwanjye bwite, naremye igitekerezo . Uyu munsi, ndimo gutanga igitekerezo cyanjye kugirango ubitekerezeho. Birashoboka cyane rwose ko nibeshya!

Narabibonye ko kw’iherezo ry’inyandiko nyinshi za Pawulo avuga ko yanditse indamutso, cyangwa akoresheje ukuboko kwe. Pawulo yari umuntu wize cyane kandi birashoboka ko yari ashoboye kwandika amabaruwa ye, kandi nubwo ashobora kuba yari afite umwanditsi umukorera, hari ukuntu numvaga asa nk’ushaka ko abayakira bamenya iyi ngingo. Mu by’ukuri bari kumutegerejeho ko ashobora kwiyandikira wenyine none kubera iki yashyiragamo iki kintu cyo kwiyandikira.

Hanyuma mbona Abagalatiya 6: 11, aho, Pawulo avuga ati ‘murareba inyuguti nini nabandikiye n’ukwanya kuboko?’ Ijambo ryakoreshejwe mu nyuguti risobanura inyuguti nyazo zikoreshwa mu kwandika amagambo. Bamwe bavuga ko amaboko ye yari afite intege nke kubera ingorane z’ubuzima bwe, ariko kuki yakwandika mu nyuguti nini (iri jambo rishobora no gusobanura imiterere y’inyuguti)? Igisubizo cyasaga nkicyunvikana, kuko yarwanaga no kubona neza ngo abashe kwandika. Ese iki nicyo gishakwe? Birashoboka ko amaso ye yatangiye guhuma mumyaka ye ya nyuma?

Nta gushidikanya ko ibyo byaba ari ikibazo gikomeye kuri Pawulo, wamaraga igihe kinini avugana n’amatorero akunda anyuze mu mabaruwa yabandikiraga. Ubushobozi bwe bwo kwandika, igihe yabishakaga cyose, bwari igice cy’ingenzi mu bikorwa bye, ndetse no muri gereza. Hakiyongera kuri ibi, kuba akeneye gushyigikirwa mu buryo bwinshi, iyaba yari afite ubumuga bwo kutabona neza, muby’ukuri bya musabaga guca bugufi buri gihe, nkuko Pawulo abivuga ko wari umugambi w’Imana kuri ‘icyo gishakwe’.

Gusa kugira ngo nongereho uburemere buke kuri bitekerezo byanjye, dushobora kureba Galatiya 4: 13-15. “Ntimurakangirira nabi, nubwo muzi yuko indwara y’umubiri ari yo yanzanye iwanyu bwa mbere kubabwira ubutumwa bwiza, kandi nubwo iby’umubiri wanjye byababereye ikirushya ntimurakabihinyura ngo mubicire ifudika, ahubwo mwanyemeye nka marayika w’Imana, ndetse nka Kristo Yesu ubwe. Ariko none kwa kwishima kwanyu kuri he? Ndabahamya yuko muri icyo gihe, iyo bishoboka muba mwaremeye kwinogora amaso mukayampa.”

Ese Pawulo yaba akoresha ibi gusa nk’ikigereranyo cyo kuvuga kugira ngo yerekane ubuntu bwabo bwinshi, cyangwa yabivuze kubera ko yari akeneye amaso mazima koko? Dushobora kutazigera tumenya icyo ‘ihwa’ rya Pawulo aricyo, ariko birashoboka ko igitekerezo cyanjye gishobora kuba cyo. Ndekeye aho bitekerezo byanjye, noneho ushobora kwihitiramo wenyine.

Gusenga: Mwami Yesu, turahirwa cyane kubona inyigisho zikungahaye mu bice byose byanditswe. Turagushimira kubwa Pawulo, nubwo yageragejwe cyane, yakomeje guha umugisha no gutera inkunga Itorero rya mbere akoresheje inzandiko zituvugisha uyu munsi. ‘Ihwa’ rya Pawulo rikora neza  kwibutsa buri wese muri twe ko impano iyo ari yo yose waduhaye, icyo wifuza kuruta byose, ni uko dukomeza kwicisha bugufi twiyegurira Ubutware bwawe. Amen.

Byanditswe na Denise Cross, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 02 Gicurasi 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *