Asiga Ikibindi Cye

‘Ntimukorere ibyokurya bishira, ahubwo mukorere ibyokurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraho, ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko Se ari we Mana yamushyizeho ikimenyetso cyayo.”’ Yohana 6:27.

Iyo dushonje dushobora kurya; iyo dufite inyota dushobora kunywa, kandi ejo tugomba kongera kubikora byose. Tugomba guhora duhaza inzara karemano. Ariko Yesu ati: “Ni jye mutsima w’ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato, n’unyizera ntabwo azagira inyota na hato. ”(Yohana 6:35). Umugore w’umusamariya wahuye na Yesu ku iriba rya Yakobo yavumbuye uku kuri guhindura ubuzima, kandi ubuzima bwe ntibuzongera kumera uko bwari bumeze ukundi.

Yesu yari ananiwe nyuma y’urugendo rwe, abwira umugore ati: “Wampa amazi yo kunywa?” Wakora iki? Nari gukora iki? Ese ahubwo Yesu yansaba amazi yo kunywa? We ubwe ntabwo ari amazi mazima y’ubuzima se? Dushobora kubona umusabirizi ku muhanda, afashe igikombe cye. Ntacyo afite. Turakomeza, cyangwa turahagarara? Tugomba gutekereza neza. Yesu yaravuze ati: “Ibyo ukorera umuto muri aba bantu, nijye uba ubikoreye.”

Yasabye umugore amazi yo kunywa. Nk’umusamariya yibonaga ko ari munsi ya Yesu, kandi adakwiriye kugira icyo amuha. Yaratindiganyije. Hanyuma Yesu ati: “Iyaba wari uzi impano y’Imana, ukamenya n’ugusabye amazi uwo ari we, nawe uba umusabye na we akaguha amazi y’ubugingo … unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho. ”(Yohana 4:10 & 14).

Yesu yashoboraga kubona neza mu mutima w’uyu mugore; icyaha cyose yakoze, kugeza uyu munsi. Yesu yari umugabo wa karindwi winjiye mu buzima bwe, kandi mu bisobanuro bya Bibiliya umubare wa karindwi ugereranya kuzura no gutungana. Yesu yari usohozwa uku kuri mu buzima bwe. Ati: “Genda uzane umugabo wawe.” Ariko yari yaragize abagabo batanu, kandi n’umugabo babanaga ntabwo yari umugabo we.

Aya magambo yazanye ukwemera mu mutima w’umugore, kuko yarushijeho kwerekana urugero rw’ubuzima bwe bw’icyaha. Umucyo w’Imana watangiye kumutambikira. Yari azi ko Mesiya azaza vuba. Yaravuze ati: “ubwo azaza azatubwira byose” (Yohana 4:25). Hanyuma Yesu yahishuye umwirondoro we: “Ni jye tuvugana.”

Nta gicucu cyo gucirwaho iteka ku mugore, ahubwo byari umunezero wo kuba imbere ya Yesu. Yahise asubira mu mujyi yari atuyemo, abwira abantu bose ati: “Nahuye na Mesiya!” Yari yarasize ikibindi cye cy’amazi kirimo ubusa, kandi rwose yabonye amazi y’ukuri, amazi mazima. Ako kanya, abantu bose bahise bagira inyota. Bose bifuzaga guhura nawe.

Yari yagiye ku iriba kugira ngo abone amazi, ariko ahubwo yari yujujwe amazi mazima ya Yesu Kristo, kandi ubuzima bwe bwari bwahindutse.

Nitumara kunywa kuri ‘Iriba ry’ubugingo’, ntituzongera kugira inyota ukundi.

Gusenga: Nimusogngere mumenye ko Uwiteka ari mwiza! Urakoze, Yesu, ko uhorana nanjye, unyuzuza kandi unyuzuza buri munsi. Ni gute nshobora gufasha gutera mu bandi inyota yawe? Nyemerera umfashe kubaho ubuzima bwanjye mu buryo bwatera abandi inzara n’inyota bya we, kugira ngo nabo bahazwe. Mu Izina ryawe, Amena.

Byanditswe na Ron Scurfield, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 03 Gicurasi 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *