Nagukunze Urukundo Ruhoraho

“Uwiteka yambonekeye kera ati: Ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho, ni cyo cyatumye ngukuruza ineza nkakwiyegereza.” Yeremiya 31:3

Iki gice cya Yeremiya 31; ni igice nkunda kubera amagambo meza akibonekamo, akatwereka umutima w’Imana, aho tubona Uwiteka yereka Isirayeli ko azi neza ibyo ari gucamo kandi Data akagaragaza umutima we wo kugira icyo akora ku byo Isirayeli ari gucamo byose; iby’icyo gihe ndetse n’ibindi byose byagombaga kuzabaho nk’uko byahanuwe na Yeremiya byose.

Ntangazwa cyane n’ubu bushake bw’Uwiteka bwo gukiza Isirayeli, kongera kumusana no kumwubaka akubakika n’ibindi byose bikubiye muri iri jambo ryo muri iki gice. Twakwiza tuti ni ukubera iki?

Mu bice bibanziriza iki cya 31, Yeremiya yaciye mu gihe kitari kimworoheye na gato, aho yahanuriraga Isirayeli ibyagombaga kuba ndetse akabamenyesha ko icyo Uwiteka yabifuzagaho ari ukwicisha bugufi, bakihana, bagahindukira bakareka inzira zabo mbi z’ibyaha byababazaga Imana yabo. Ariko Isirayeli ntiyabyumvise ngo bumvire iryo jwi ry’Imana. Ahubwo bakomeje gukongeza uburakari bw’Imana. Nyamara Data we, ntiyaretse urukundo rwe rutarondoreka, yakomeje kugambirira kugirira neza Isirayeli na nyuma yo guca mu ngaruka z’ibyaha byabo. Imana yacu ntijya ica urwa kibera na gato, ariko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose kandi isoko y’imbabazi zayo, ni urwo rukundo rutagira akagero.

Mbese mu gihe ndimo, nabasha kwakira urwo rukundo ruhebuje? Binyuze mu muhanuzi Yeremiya, Data yaganirizaga abisirayeli b’icyo gihe ariko uyu munsi ni twe abwira; akatwereka umutima we wuje urukundo adukunze nubwo turi babi. Ni iki kimuteye kudukunda bingana bityo, ese ni ugukiranuka kwacu? Oya, ntekereza ko nta cyo twabasha guha Data cyatuma adukunda urwo Rukundo ruhebuje rutyo.

Binezeza umutima bikawuha gusanwa impande zose, kwakira iryo jwi rya Data ritubwira ngo: “nagukunze urukundo rukomeye cyane, ngukuruza ineza yanjye ndakwiyegereza.” Bimpa uburenganzira bwo kwinjira mu rugo rwa Data, ngasabana na we mu gihe mbashije kwakira uwo mutima we wo kunyiyegereza. Ese byagenda gute ndamutse musabye kumva no kumvira iryo jwi rye ryiza?

Gusenga: Mana Data, nciye bugufi imbere yawe ngushimira urukundo rwawe rutagereranywa. Urwo wankunze ruruta byose. Ndakwinginze nyemerera umpe guhanga amaso yanjye uwo mutima wawe wuje urukundo ruhebuje maze mbashe kwitaba iryo jwi ryawe ryiza. Ni mu izina rya Yesu nsabye nizeye. Amen.

Byanditswe na Muhire Jean de Dieu, umwe mu bagize itsinda rya Ellel Ministries Rwanda.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *