“Nduburira amaso yanjye ku misozi, Gutabarwa kwanjye kuzava he? Gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka, Waremye ijuru n’isi.” Zaburi 121.1-2
Vuba aha nagiye gutembera n’imbwa mu gitondo kiza cy’impeshyi. Numvaga merewe neza ubwo nahagurukaga ntangiye gutembera, nishimiye uko ikirere gisa, nitegereza imisozi nari nitegeye n’ikirere cy’ubururu, ariko amarangamutima yanjye atangira guhinduka ubwo natangiraga gutinda ku byari bimaze iminsi bimbangamiye.
Bidatinze natangiye kurira, ariko nanone nejejwe n’uko nta bantu benshi bari kumbona ndira cyangwa ababaza cya ‘kibazo kibangama’, “umeze neza?” (Akenshi gisubirishwa ikinyoma, kugira ngo hirindwe ikimwaro,” Meze neza, murakoze”). Nyuma y’iminota icumi, ngishavuye ntangira kubwira Yesu no gutekereza ku neza ye no ku miterere ye itangaje.
Ikiganiro cyanjye na Yesu cyari kimeze gutya: “Yesu uri umufasha wanjye. Uri umucyo wanjye kandi n’agakiza kanjye. Yesu uri ubwihisho bwanjye, kandi uri igihome cyanjye gikomeye. Uri byose nifuza. Yesu uri Umwami wanjye n’Umucunguzi, n’Umufasha uhora aseruka mu makuba. Yesu ni wowe umpumuriza”. Mu gihe cy’iminota icumi nakomeje kuvuga ukuri k’uwo Yesu ari we no ku cyo asobanuye kuri jye.
Nshobora kuvuga nemye ko mu mwanya muto nageze mu rugo numva nahindutse kandi mfite amahoro, kandi nasubijwemo imbaraga n’urukundo ankunda. Numvaga meze neza kugeza umunsi urangiye.
Ntabwo ndi kwamamaza ibi nk’ibikora nk’ubufindo mu gukemura ibibazo, ariko duhitamo, mu bushake bwacu, kuzamura ibitekerezo byacu bikarenga ibibazo byacu n’ibitureba, ibiduhangayikishije n’ibitwihebesha, Umwami abona ukuri kwacu muri we, kandi Akishimira kudufasha no kudukomeza mu bihe byose.
Gusenga: Mana Data, ndemera ko atari buri gihe nguhindukirira ngo umfashe vuba nk’uko ngomba kubikora, n’ubwo nzi ko uhorana nanjye kandi ndi mu biganza byawe. Wansezeranije ko utazansiga, kandi ko utazampana. Umfashe gukomeza amasezerano yawe, ntashingiye ku marangamutima mfite. Amena.
Byanditswe na Judith Whitehead, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 09 Gicurasi 2021.