Mwami, Ongera Ubikore

Na bo bamuneshesheje amaraso y’Umwana w’Intama n’ijambo ryo guhamya kwabo, ntibakunda amagara yabo, ntibanga no gupfa. Ibyahishuwe12:11

Umuzi w’ijambo ‘ubuhamya’ mu giheburayo ni ‘uwd’ risobanura ‘gusubiramo, gusubira inyuma, kongera gukora ikintu nanone’ kimwe no ‘gusana, gutera umwete and kuba umuhamya’. Iteka iyo dusangiza abandi ubuhamya, tuba turi kwatura ubuzima ku batwumva bose kuko dufite rwose ibihamya by’ineza y’Imana, bibatera kugira kwizera bakubakiraho, ko Ishobora kongera gukora ibyo yadukoreye. Niba yarabikoreye uwo wundi, yabinkorera nanjye, nawe yabigukorera. Ijambo ‘Uwd’ kandi, risobanura ‘kuzunguruka cg kugota ikintu’, sinzi niba hari icyo byagufasha ariko njye iyo numvise ayo magambo ntekereza uburingiti bwiza, bumfubika nkabuboneramo umutuzo, bundinze rwose. Mbega ukuntu ari byiza gutekereza ko tugoswe n’urukundo, ukuri no kwizerwa kw’Imana mu gihe twumva ubuhamya!

Birashoboka ko waba uri gusoma aya magambo, uri guca mu ngorane zitandukanye mu buzima bwawe. Uburwayi se, ibibazo mu miryango, cyangwa se ikigero cy’ubuzima urimo, kubura abawe n’ibyawe, urucantege no kwiheba bishobora kudukubita mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwacu. Twese dukenera ikintu cyadusubizamo intege n’ikizere mu gihe turi kunyura mu ngorane, kandi ubuhamya bushobora kutubera umuti mwiza rwose.

Zaburi 145:3-7 hatwereka ishusho nziza cyane y’imbaraga z’ubuhamya, aho Dawidi ahamya neza yeruye imirimo itangaza y’Imana no gutabara kwayo mu buzima bw’abayo n’ibikorwa byayo bihererekanwa mu bantu bayo kuva ku gisekuru kimwe ukajya ku kindi: Uwiteka arakomeye ni uwo gushimwa cyane, Gukomera kwe ntikurondoreka. Ab’igihe bazashimira ab’ikindi gihe imirimo yawe, Bababwire iby’imbaraga wakoze. Nzavuga ubwiza bw’icyubahiro cyo gukomera kwawe, N’imirimo itangaza wakoze. Abantu bazavuga imbaraga z’imirimo yawe iteye ubwoba, Nanjye nzavuga gukomera kwawe. Bazībukiriza kugira neza kwawe kwinshi, Baririmbe gukiranuka kwawe.

Muri In Zaburi 77, umwanditsi witwa Azafu ari mu gihe cy’ubwihebe, aho yifuza ko Imana ‘yongera ikabikora’ uko ayitakira cyane atabaza. Akabaza ati ‘Uwiteka ntazongera kutugira neza?’ (umurongo wa 7b). Hafi muri kimwe cya kabiri, Azafu arahindura ntakomeze kubyiyerekezaho, ngo akomeze kureba ku ngorane ze no gushidikanya kwe ahubwo akareba cyane kuri bya bihamya by’imirimo Uwiteka yakoze mu bihe byashize. Akiyibutsa uko Imana yabaye iyo kwizerwa ku rubyaro rw’igihe cyashize, imirimo yayo ihambaye n’ibitangaza yakoze, uko arushaho kuzamurira Imana icyubahiro: ‘Kandi nzibwira ibyo wakoze byose,Nzita ku bikomeye wakoze.'(verse 13).

Azafu yarushije kuvuga byinshi ku bihamya by’imirimo y’Uwiteka muri Zaburi 78, anasobanura uko Uwiteka yabategetse kwigisha abana babo inzira ze zose n’ibyo yakoze byose. Sinzi uko nabisobanura, ariko ntekereza ko Uwiteka yabibategetse kuko azi neza ko imbaraga ziri mu buhamya zo kubaka kwizera mu bantu bakamenya ko ashobora kongera kubikora, nk’ibyo yakoze.

Yesu yishyuye ikiguzi gikomeye gityo, cy’agaciro kenshi cy’amaraso Ye bwite, kugira ngo njye nawe tubashe kunesha umwanzi w’ubugingo bwacu, maze tunezeranwe mu rukundo rw’imana n’imbazi Zayo, maze tugire ubuhamya bwinshi bwo gusangiza abandi. Niba wifuza ko Uwiteka aganza mu buzima bwawe agakora, ngushishikarije rwose kuza gusoma Zaburi zose zavuzwe haruguru. Ikindi ukomeze kwiyibutsa uburyo Imana yagaragaye mu buzima bwawe mu bihe byashize, no mu buzima bw’abakuzengurutse bose kugira ngo barusheho kuzamura kwizera kwabo ko Uwiteka ashoboye kongera kubikora.

Gusenga: uwiteka, warakoze cyane gukora bitangaje mu gihe cyashize kandi ko ushobora no gukora ibikomeye mu buzima bwanjye bwa none. Mpisemo kwizera ko Uzabinkorera nonone mu buryo bukomeye kubw’ibyo ndi gusengera byose. Mu izina rya Yesu. Amen.

Byanditswe na Gilly Mathiesen, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 11 Gicurasi 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *