Ibyiringiro Byacu Byose Biri muri Wowe

Uwiteka nyereka inzira zawe, Unyigishe imigenzereze yawe. Unyobore ku bw’umurava wawe unyigishe, Kuko ari wowe Mana y’agakiza kanjye, Ni wowe ntegereza umunsi ukira. Zaburi 25:4-5

Kimwe mu bintu ndi gutindaho cyane kigoye mu isi ya none, ni Ibyiringiro.

Indirimbo ya Christ Tomlin yitwa Yesu Mesiya yambereye indirimbo nziza nkunda mu gihe kirekire. Ni yo umutima uruhukiraho kenshi iyo numvise ndengewe n’ibibazo byinshi byo mu buzima, ibimpangayikishije byose, n’ibindi byinshi biza mu bitekerezo byanjye. Naje kuvumbura ko umutima wanjye wihutira iyi ndirimbo by’umwihariko kubera ko amagambo yayo ari We avuga gusa, ni Yesu gusa, si jye avuga. Ntabwo ari ya magambo ngomba ‘kwihingamo’ ukuntu, amarangamutima cg ibyiyumviro nkeneye kwishakamo cg ngo ‘mbigire ibyanjye’, kugira ngo mbashe kwakira imbaraga ziri muri iyi ndirimbo. Ahubwo, ni Yesu gusa ivuga. Icyo gusa. Ukuri kuri muri We. Maze kubw’ibyo, mbasha kwakira no kumva cya kizere Ampa, ntitaye ku bingerageza byinshi ntindaho mu bitekerezo n’ibyo mbona mu buzima bwanjye.

‘Yesu Mesiya: Izina risumba ayandi yose, Umucunguzi Mwiza, Imanuweli, incungu y’abanyabyaha, igitambo cyavuye mu Ijuru, Yesu Mesiya: Mwami wa byose.’

Mu myaka mike ishize, ku rusengero twagize amateraniro yo gutangiza umwaka naririyemo cyane nkomeza kurira nsakuza cyane kugeza aho nagiye kwihisha mu gikoni. Hashize amezi make nicaye imbere y’Imana n’umutima witeguye kwakira nitegereza ibyakurikiye mu mezi make, nsanga hari byinshi Imana yari imfitiye nubwo inshuti zanjye nyinshi nta kizere zampaga. Nta kiza na kimwe, cyangwa ikiryoshye, cyangwa ikirimo inyungu nabonaga, – niboneraga urutonde rw’ibintu bibi by’umubabaro ndetse n’ibindi byinshi nari nkeneye ko byagira igikorwaho.

Ariko, nkomeje kuririmba amagambo yo muri ya ndirimbo ‘Yesu Mesiya’ (nkiri mu gikoni!), nabonye ko: ibyiringiro byanjye byose biri muri We – mu We wenyine – Kubera We, n’uwo ari We, bitari kubwanjye. Ni yo mpamvu nta na kimwe mu byanteye byose cyanyangije, nkabirindirwamo.

‘Ibyiringiro byacu byose biri muri Wowe. Ibyiringiro byacu byose biri muri Wowe. Icyubahiro cyose ni icyawe Mana. Wowe mucyo w’isi.’ Uyu ni wo murongo wo muri iyi ndirimbo ‘unkoraho’ cyane ukanguma mu bitekerezo uko nkomeza kuza neza icyo kubaho mbanye na Yesu bimera.

Rimwe na rimwe ntekereza ko tujya turirimba bene ibi bintu ku Mana tukanaririmba kwizera kwacu, cyangwa se tukabivuga mu buryo butandukanye. Tukavuga ngo ni we shingiro n’impamvu yo kubaho ndetse ni we buzima. Ariko nibaza niba uyu munsi niba ingorane n’ibiduhungabanya bya buri munsi, n’ibindi bitandukanye biba mu buzima bwacu bwa buri munsi niba na byo bishingiye rwose kuri We. Rimwe na rimwe ibyanjye ntibiba bimushingiyeho rwose. Ndangazwa cyane n’ibihe bitandukanye biba bisa n’ibigoye mu buzima. Ariko nanone, nkasobanukiwe ko nkeneye ‘gusubira mu murongo’ nkatinda kuri wa mwanya wo gusoma iby’Imana n’Ijambo ryayo, aho mwuzuza ibitekerezo byanjye nkasubiza umutima wanjye mu gitereko aho uterera mu we, aho mbasha guhura neza n’Imana. Naho ubundi, ubuzima bwaduhindukira guhora duteraganwa hirya no hino mu munezero cg mu mubabaro, kunesha bya hato na hato cg se kuneshwa guteye ubwoba bya buri gihe.

Inkuru nziza iruta byose ya buri munsi, ni uko dushobora rwose guhura na We. Ahorana natwe kandi yiteguye gusubiza gutaka ko mu mutima wacu kose. Aradukunda bitagererenwa kandi yifuza ko tumugarukira mu byo dukeneye byose. Dore isengesho twasenga ndetse n’isezerano ry’Imana mu gihe tuyitakira: ‘Imana nyiri byiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro biheshwa no kwizera, kugirango murusheho kwiringira mubiheshejwe n’imbaraga z’Umwuka Wera’ (Abaroma 15:13). Wow! Thank You Lord.

Gusenga: Mwami Mana nziza, nanjye sinifuza guteraganwa hirya no hino n’ibyiza n’ibibi byo muri iyi si. Ndifuza ko umutima wanjye uhora uguhanze amaso. Nzi neza ko aho ari ho honyine nakura ibyiringo. Ndakwinginze, nshoboza kubana nawe muri buri kimwwe cyo mu buzima bwanjye. Ndakwinginze ongera umfashe kongera kukwiringira, atari kubw’iherezo gusa, ahubwo no kubw’ibi bihe ndiho uyu munsi. Urakoze cyane. Amena.

Byanditswe na Sue Sainsbury, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 12 Gicurasi 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *