Ubutaka Bwera

“Kuko dore iyo ubutaka bwanyoye imvura yabuguyeho kenshi, bukameramo imyaka igirira akamaro ababuhingirwa, buhabwa n’Imana umugisha.” Abaheburayo 6:7

Hari ukuntu ubutaka bukimara guhingwa buhumura neza. Buba busa neza kandi bufite amazi ahagije bigaragaza ko bwiteguye kwakira imbuto ibuhingwamo, gukura no kwera. Abahinzi bazi buri kiciro cyo kwizera no gutegereza imvura kugira ngo ubutaka bwabo bube buteguye ngo imyaka yere. Kandi na nyuma yo gutera imbuto, ubutaka buba bukeneye imvura ihagije no kwitabwaho burindwa ibyatsi n’udusimba. Kuri ibi, ntabwo baba bakeneye gusa kwizera Imana ngo ibahe imvura n’umucyo, ahubwo no gusaba ubuhanga bwo kumenya igihe n’uko bakwita ku myaka yabo iri gukura.

Muri Matayo 13:3-9 Yesu yaciye umugani w’umubibyi, aho umubibyi yagiye kubiba imbuto ye. Imbuto zimwe ziribwa n’inyoni; izindi zigwa ku kara kadafite ubutaka bwinshi, uwo mwanya ziramera kuko ubutaka atari burebure, izuba rivuye ziraraba, maze kuko zitari zifite imizi ziruma, izindi zigwa mu mahwa, amahwa araruka araziniga. Ariko iyo dusomye umurongo wa 8-9: ‘Izindi zigwa mu butaka bwiza zera imbuto, imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu, bityo bityo. Ufite amatwi niyumve.

Yesu atangira gusobanura uyu mugani ku murongo 18-23 mu buryo bwashyirwa mu bikorwa. Ku murongo wa 15 aravuga ngo: ‘Kuko umutima w’ubu bwoko ufite ibinure, Amatwi yabo akaba ari ibihurihuri, Amaso yabo bakayahumiriza, Ngo batarebesha amaso, Batumvisha amatwi, Batamenyesha umutima, Bagahindukira ngo mbakize.’

Ese ni ukubera iki imitima yacu yinangira? Ni ukubera iki ‘dukwama’ kandi ntitwemerere ukuri kw’Imana guhinduka kuzima kuri twe? Hari impamvu nyinshi zitera ibingibi, kandi ubuzima bwa buri wese muri twe buratandukanye, ariko umwanzi ntahwema gushaka guhindukiza imitima yacu akayivana ku Mwami. Bishobora kuba ari ukubera ibyaha byo mu buzima bwacu cyangwa akababaro kazana umubabaro mwinshi. Aya ni amahwa n’ibitare bitubuza kwemerera urukundo rw’Imana n’ukuri gukura mu buzima bwacu. Tubika umujinya, inzika, ubwibone, kwishyira hejuru, ishyari, kutanyurwa, gukandamiza, guca imanza, gutenguha, kubabara, gutabwa – ibi ni bike mvuze- kandi bigahinduka ubuzima tubamo.

Ese ibi ni iki twabikoraho? Nk’umubibyi, dukeneye gushishikarira kwita ku ‘butaka’ bwacu kugirango tumenye neza ko urukundo rw’Imana n’ukuri kwayo (Imbuto zayo), bibona umwanya mu mitima yacu bikera kandi bigakura. Ibi tubikora tumushyira buri kimwe cyatubayeho, buri cyaha cyose kandi na buri mubabaro wose – amahwa, ibitare, ibyatsi n’ahantu hose humye – kandi mu gukora gutya tuba turi kumwemerera kuza mu buzima bwacu kugira ngo atuzanire gukira n’ibyiringiro. Dukeneye nanone kumwemerera kutwereka uwo mubabaro n’ibyo byaha bihishwe tutazi. Ushobora kutabyumva, ariko nutera intambwe imwe ku yindi umusanga, Azagusanga aho uri. Azazana gukiza kwe muri ibyo bice byumye, azakomeza imizi yawe, azavanaho ibyatsi, kandi uzera imbuto z’icyo yagambiriye ku buzima bwawe.

Gusenga: Mwami Yesu, ndifuza kumenya imigisha yawe ku buzima bwanjye no kwizera ko ukuri kwawe n’urukundo rwawe ari byo byanjye. Nkuzaniye umubabaro wanjye, n’ibyaha byanjye, kandi ngusabye ko umpa gukira n’ibyiringiro. Aho nagufungiye umutima wanjye, ndakwinginze umbabarire. Ndifuza kubaho mfite umutima ufungutse kugira ngo mbashe kumva no kubona kugiraneza kwawe mu buzima bwanjye. Amena.

Byanditswe na Annalene Holtzhausen, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 10 Gicurasi 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *