Kubona Ingorane nk’Umugisha

Bene Data, mwemere ko ari iby’ibyishimo rwose nimugubwa gitumo n’ibibagerageza bitari bimwe, mumenye yuko kugeragezwa ko kwizera kwanyu gutera kwihangana. Yakobo 1:2-3

Ndakeka ko benshi muri twe bagorwa no gukurikiza aya magambo ya Yakobo agira ati tunezerwe no mu bihe tunyura mu bigeragezo n’ingorane zo mu buzima bwacu. Njye nikundira kwibera hamwe heza hejuru y’umusozi w’ubuzima kurusha kuba mu bibabaya! Nyamara, kwihangan ano gukura binyura mu ngorane n’ibigeragezo. Binaduha uburyo bwiza bwo kureba ubudahemuka bwa Data mwiza udukunda ukorera muri twe.

Mperutse kuganiriza ubwoko bw’Imana mu materaniro yacu yo gusangira igaburo ryera muri centere ya Pierrepont mbabwira ukuntu ishobora gukoresha ingorane ingorane n’ibibazo duhura na byo mu buzima bwacu, ikabihindura umugisha kugira ngo tubashe kubona imirimo y’amaboko yayo. Ariko ubwo nabivugaga, nabashije guhuza amagambo abiri atandukanye nyakoramo ijambo rimwe ni uko mu kanwa kanjye hasohokamo ijambo (ariko ritari ijambo risanzwe ribaho rizwi): “obsta-tunity”! Twese twahise dusetswa n’uko kuvugishwa kwanjye, nyamara kuva ubwo ryaduhindukiye akajambo twibuka cyane, aho umwe cg babiri, dutangazwa n’ukuntu twajyaga tubona ingorane zacu.

Ubwo Yosuwa yari amaze gusimbura Mose ayoboye Isirayeli mu gihugu cy’isezerano, ibintu byasaga naho biboroheye. Bari bamaze kwambuka uruzi rwa Yorodani, abagabo bose bamaze gukebwa, banariye ku byo kurya byo mu gihugu cy’isezerano ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka mirongo ine batunzwe na manu. nyuma, baje guhura n’ingorane ikomeye bisanga imbere y’urukuta rukomeye cyane rw’umujyi ukomeye cyane kandi munini wa Yeriko.

Uwiteka abonekera Yosuwa aramubwira ati:  “Dore nkugabije i Yeriko n’umwami waho n’intwari zaho” (Yoshuwa 6:2). Buri gihe biranezeza ukuntu Uwiteka yabwiye Yosuwa ngo “Dore”, kubera ko mu bisanzwe nta kindi kintu cyari gihari cyo kureba kitari umudugudu ukomeye cyane ugoswe n’inkike zikomeye cyane. Ariko Imana yashakaga ko Yosuwa arebesha amaso y’Umwuka, amaso yo kwizera.

Yosuwa yari yarabaye umugaragu wa Mose akajyana na Mose mw’ihema ry’ibinaniro iyo Mose yabaga agiye guhura n’Imana. Dusoma mu Kuva 33:11 ko nyuma yo guhura n’Imana Mose yasubiraga mu nkambi maze yosuwa agasigara muri rya hema. Yagumaga mu kubaho kw’Imana. Nyamara ibi byari ukumutegura ngo azabashe kubona ibintu nk’uko Imana ibibona, azabashe guhagarara imbere ya Yeriko yizeye, maze akurikize amahame adasanzwe y’Imana yamuhaga.

Ese kuri twe bimeze bite? Tubasha kurebesha amaso yo kwizera iyo duhuye n’ingorane? Twabasha kubona ingorane zacu zo mu buzima bwacu nk’umugisha wo gukuza ukwizera no kubona gukora kw’Imana? Haba hari za ‘obsta-tunities’ mu buzima bwawe uyu munsi? Niba zihari, reka tuzibonemo ‘umunezero wuzuye’ twiteze ko Imana izadutambutsa.

Gusenga: Data wo mu ijuru, ndagushima ko wadusezeranije ko uzabana natwe iteka no gukora byose mu buzima bwacu ngo tubeho neza. Mfasha kubona ingorane n’ibindemerera byose nk’uko ubibona no kukwizera iteka ryose. Mu izina rya Yesu, Amen.

Byanditswe na Jilly Lyon-Taylor ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 13 Gicurasi 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *