Gutungwa n’Imana

Yesu aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa.’ ” Luka 4:4

Ntabwo nakwishimira ko ifunguro ryanjye ryaba rigizwe n’umugati gusa nubwo nkunda umugati cyane, cyane cyane wa wundi uba washyhijwe. Dusoma ko ubwo Yesu yayoborwaga n’Umwuka mu butayu, yageragejwe n’umwanzi iminsi mirongo ine. Muri iyo minsi yose nta cyo kurya yigeze afata, maze nta gitunguranye yari ashonje ku munsi wa mirongo ine. Dusoma ko umwanzi yamubwiye ngo:“Niba uri umwana w’Imana, bwira iri buye rihinduke umugati” Icyo kibazo Yesu agisubiza agira ati “Haranditswe ngo: “Umuntu ntungwa n’umutsima gusa.” Ariko byari kuba bitwaye iki iyo Yesu abikora?

Dukwiye gusubira inyuma tukareba inkuru yose aya magambo ya Yesu yandikiwemo, kugira ngo tubashe gusubiza icyo kibazo. Ibirango byo muri Bibiliya zanditswe vuba muri iki gihe cy’iterambere, bitwereka ko aya magambo Yesu yayakuye mu gice cya 8 cy’igitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri.

Igitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri kerekana ibyo mu gihe cya Mose ubwo yategekaga ubwoko bw’Imana bwari bumaze hafi imyaka mirongo ine bazerera mu butayu berekeza mu gihugu cy’Isezerano. Iyo ubu bwoko buza kuba bwarizeye Imana mbere y’igihe bataramara iyi myaka yose, ntabwo urugendo rwabo rwari kumara imyaka mirongo ine. Ariko birababaje ukuntu byabananiye, maze Imana ikoresha icyo gihe mu kubigisha amasomo menshi, ibatoza kwizera ko ari yo yita ku bantu bayo by’ukuri.

Ububi bwo mu butayu bwabakuriyeho ka kamenyero ko kumva ko umuntu atungwa na bya bintu bisanzwe tubona ko ari bwo buzima. Ubutayu bwari ahantu hadasanzwe Imana itoreza abantu bayo, bwabigishije ko kubaho kwabo kutari mu biganza byabo ngo babe bibeshejeho ahubwo ko babeshwaho no kwiringira Imana yabo. Ubwo aba bantu bari bashonzeye mu butayu, Imana yabagaburiye manu, ‘umutsima wavuye mu ijuru’. Igitangaza cya manu cyari uburyo bwo kwigisha abisirayeli ko Imana ari yo soko y’ibanze ry’ubuzima bwabo, kandi ko kwambaza Imana kwabo byari ingenzi cyane ku kubaho kwabo kurusha umutsima!

Bidatunguranye rero, ubwo Yesu yaterwaga n’umwanzi amubwira ngo yishingikirize imbaraga Ze gusa no kuba yibashije kwe, Yesu yamwibukije aya magambo ko adakwiye kubaho gutyo, ahubwo ko akwiye kubaho yishingirije Imana muri byose.

Ubu ntibivuga ko tugomba iteka guhora dutegereje ko Imana izadukorera buri kimwe mu buryo bw’ibitangaza bidasanzwe. Ahubwo bivuze ko nituramuka tubayeho twubaha Imana tukumvira ijwi ryayo rituyobora, tuzatekanishwa no kumenya ko Imana ubwayo izaduha ibyo dukennye byose.

Gusenga: Data mwiza, uyu munsi ushoboze kwibuka ko iyo nkumviye, mbasha kukwiringira muri byose ko uzamoa ibyo nkennye byose. Nshoboze kubasha kurwanya rya jwi ry’umwanzi rinkururira mu kwirwanirira maze mbashe kukwizera kuri buri kimwe. Amena.

Byanditswe na John Sainsbury, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 14 Gicurasi 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *