Ibitaragenzuwe

“Uwiteka, unyitegereze ungerageze, Gerageza umutima wanjye n’ubwenge bwanjye.” Zaburi 26:2

Ndi kureba mu busitani bushya twari twakoze, nabonye urwiri ntangira kururandura. Nishimira kururandura kugira ngo ubundi buzima bubashe gukurira mu mwanya rwari rwarafashe. Muri uyu murongo rwari utwatsi duto, ariko hari aho rwari rwarakuze. Hari ukuntu rwatorotse ukurandurwa kwa mbere noneho bikurana n’indabyo twari twateye. Nafashe umwanya wo gusuzuma kimwe cyasaga n’ururabyo rwatewe. Bitewe n’ingano yarwo, byari bikomeye kumenya ko ari ikiri aho kidakwiriye kuba. Igihe byasobanutse nashoboraga kukirandura.

Ubuzima bwacu, nk’ubu busitani, bushobora kugira ibyatsi bitagenzuwe mu gihe kinini. Byaratangiye ari bito, ariko bigakomeza gukura bikanamenyerwa ku buryo twizera ko bigize abo turibo. Ntitukibifata nk’ibitubahisha Imana kandi tutakibasha kubona ko biri aho bitagomba kuba. Uru rwiri rushushanya buri kintu cyose kiva mu myitwarire itubahisha Imana kugera ku gutinya ibitekerezo by’abantu.

Dushobora kuba twarazishakiye impamvu zihaguma, tukazihanganira twizera ko nta kibazo ziteje, cyangwa kuba duhuze bikadutera kwima amatwi igitekerezo cyo kuzireka.Dushobora no kubikunda nk’ururabyo dushaka ko rugumaho. Akenshi ntitubona, ko nk’urwiri mu busitani, bifata umwanya w’ubuzima Imana itwifuriza, rukandidiza gukura kwacu, cyangwa kugasenya ibindi bimera mu busitani. Imana yifuza kubona ibimera byayo byinshi ndetse n’ubuzima bwayo bwinshi mu buzima bwacu. Nk’ubwoko bwayo icyo atwifuzaho n’umundedezo n’ubuzima. Yifuza ko icyaduteza ibibazo kirandurwa. Kugira neza kwayo niko kuduherereza ku kwihana (Abaroma 2:4).

Dushobora kuba tuzi cyangwa tutazi ibitaragenzuwe mu busitani bw’imitima yacu, ariko Umwuka wera arabizi kandi nitumwemerera kugenzura ubusitani bwacu, Azatwereka urwo rwiri, arurandure kandi asukure inzira zacu. Ese waba ufungukiye gukosorwa guturuka ku Mana mu gihe abandi bari kukwereka urwiri utabashaga gutandukanya n’ururabyo? Ushobora gutegura umwanya uyu munsi ukemerera Umwuka Wera kugenzura no kugerageza umutima wawe n’ubwenge bwawe?

Gusenga: Data wo mu ijuru, ndagushimiye ko unzi neza kurusha uko niyizi. Ubwo mpindukiza umutima wanjye kuri wowe ndakwinginze “Unyitegereze, ugerageze umutima wanjye n’ubwenge bwanjye” (Zaburi 26:2). Ndakwinginze urandure urwiri rwose mu buzima bwanjye kandi uzane kwezwa kwawe, mu Izina rya Yesu. Amena.

Byanditswe na Bea Bardenhost, mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 20 Gicurasi 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *