Umundedezo Wo kuba Abo Imana Yaturemeye Kuba Bo

“Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we iminsi yose ankurikire, kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye ni we uzabukiza. Umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi narimbuza ubugingo bwe, cyangwa nabwakwaho indishyi?” Luka 9:23-25

Mu gihe gito gishize, ubwo inshuti yacu yarimo itekereza guha Yesu ubuzima bwe abishyizeho umutima, yaratubajije ati, “Ese bizansaba kiguzi ki?”. Mana yanjye! Ni iki twari gusubiza kuri iki kibazo?

Ni byo koko, twari twishimiye kumusangiza ukuri ko gukurikira Yesu bizana n’amahirwe adasanzwe yo kubaho “ubuzima bwuzuye” kandi bitanga umwuzuro mugari, intego, ibyiringiro n’umunezero. Ariko hari impande ebyiri kuri icyo giceri gihenze kandi gikomeye. Rero, nyuma yo kwiruhutsa gato, twamubwiye ko gukurikira Yesu bisaba ‘byose’. Ni ko biri. Ni ko bigomba kuba. Dukeneye kwegurira Yesu buri kimwe cyose turi cyo kandi na buri kimwe cyose dukora ndetse na buri kimwe cyose dufite.

Koko se? Cyane rwose!

Nkomeza gutekereza uburyo gukurikira Yesu bisaba ikiguzi cya byose. Nabonye neza ko gutakaza byose kubwa Yesu mu by’ukuri biguhesha kunguka byose, byose mu isi yose. Ukuri k’ubuzima muri iyi si yangiritse ni uko turi abacakara ku kintu runaka, kandi ikintu kitari Imana nta mbaraga zihagije gifite zo kutubeshaho. Ubukristu si ukuvuga ‘oya’ ku bintu runaka no gutakaza umundedezo wacu. Ni ukuduha umudendezo, n’ubuzima kandi mu mwuzuro wabwo wose.

Buri gutera k’umutima, buri ntego, n’umwanya wose mu buzima bwacu biba bifite ikerekezo cyawo ahantu runaka  nuko tukaba twese imbata ku kintu runaka. Mbona agahinda n’amakuba y’isi yabaswe n’ibitagira ingano bidashobora mu by’ukuri guhaza kandi mu by’ukuri bituzanira akaga no gucika intege.

Niba tutari imbata za Yesu, waturemye kandi akaba atuzi byimbitse akaba adukunda urukundo rutagira icyo rushingiyeho, turi imbata z’igitekerezo cya buri wese  n’ibihuza abantu bihora bihindurwa buri kanya n’itangazamakuru. turi abacakara ba buri kintu icyo ari cyo cyose umuco wacu runaka n’igihe n’ahantu isi itubwira ko cyaduhaza.

Mbega umudendezo n’ubuzima biri mu kwiha Yesu, kumugira nk’itangiriro ndetse n’iherezo ryacu, nk’icyo umutima wacu wose wifuza, intego yacu yonyine kandi n’urukundo rwacu. Ubwo (Kandi ubwo bwonyine) ni bwo tuba ab’umudendezo by’ukuri.Tubohorwa kuri buri kigirwamana kitagenewe kwikorera uburemere bwacu butangaje. Tubohorerwa kuba abo twaremewe kubabo. Turi ab’Imana. Dufite umudendezo wo kuba abayo. Mbega kubohorwa! Mbega umunezero!

Gusenga:  Mana Data, urakoze cyane ko wandemye kandi ukaba unzi kurusha  uko niyizi. Urakoze ko  uri mwiza, kandi ko unkunda cyane kandi ko icyo unyifuriza ari kiza. Warakoze ko wandemeye ubuzima bw’umwuzuro kandi bwera imbuto nyinshi. Ndakwinginze Mwami, umfashe uyu munsi kubona uko nabaho buri munsi nyobora ubuzima kuri wowe. Ndi uwawe. Ibyo nkora byose n’ibyo  ndi byose ni ibyawe. Ndakwinginze umpe ubuhanga bwo kubaho uyu munsi nk’aho ari ukuri kandi ngushimiye ibyishimo n’umundedezo bizuzura ubuzima bwanjye ubwo nzabikora. Amena.

Byanditswe na Sue Sainsbury, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 22 Gicurasi 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *