Ese Yesu Arabishaka?

“Maze haza umubembe aramwegera, aramupfukamira aramubwira ati “Mwami, washaka wabasha kunkiza.” Matayo 8:2

Dushobora kwiga byinshi mu nkuru ya Matayo ivuga uko Yesu yakijije umuntu urwaye ibibembe, mu buryo uwo mugabo yegereye Yesu. Mbere ya byose, yaraje apfukama imbere ya Yesu. Ijambo ry’Ikigereki ryasobanuwe hano ngo ‘gupfukama’ ni ‘proskuneo’, risobanura kurambarara hasi mu kuramya no guha icyubahiro. Ni uburyo bwiza bwo gutangiriraho mu gihe wegera Yesu! Akenshi dutangira dusuka ibyo dukeneye aho kumuramya mbere ya byose ku wo ari we.

Icya kabiri, yise Yesu ‘Umwami’. Kugira Yesu Umwami w’ubuzima bwacu bikubiyemo kumwumvira byimazeyo, gushyira hasi uburenganzira bwacu na gahunda zacu, kuba twiteguye kumukurikira uko byagenda kose. Iki ni ikintu cy’ingenzi ku bantu bashaka gukira, kuko ibibazo mu buzima bwacu akenshi ni ingaruka zo kwemerera ibindi bintu ko bidutegeka – ibyifuzo by’umubiri, imyitwarire y’icyaha, n’ibirenze ubwoko ubwo ari bwo bwose.

Icya gatatu, uwo mugabo yatura kwizera abwira Yesu ati: ‘Ushobora kumpumanura‘. Gukira ibibembe byari ikintu Mesiya wenyine yashoboraga gukora, nuko uwo mugabo yatangazaga ko yemera Yesu uwo ari we kimwe n’ibyo yashoboraga gukora.

Uyu mugabo rero yari azi ko Yesu ashoboye gukora igitangaza nk’iki. Ikibazo cye, ni uko atari azi neza niba Yesu ashaka kukimukorera, ni yo mpamvu yavuze ngo, ‘Washaka‘. Yarwaye ibibembe, ntabwo yagombaga gusa kwihanganira ingaruka z’umubiri z’indwara nk’iyi, ahubwo yanababazwaga no gufatwa nk’utemewe mu bandi, adashobora kubaho mu buzima busanzwe mu muryango we, afatwa nk’uwahumanye. Nta gushidikanya ko ibyo byamuviriyemo kwangwa cyane no kumva ko bidakwiye, ntibitangaje rero ko n’ubwo yizeraga Yesu yashidikanyaga niba Yesu yabona ko akwiriye igitangaza nk’iki. Igisubizo Yesu yahaye uwo mugabo kwari ukumwegera no kumukoraho, ati ‘ndabishaka. Humanuka. ‘Ako kanya umugabo arakira.

Birashoboka ko uri mu mwanya nk’uyu uyu munsi – uzi ko Yesu ashobora gukora ibyo ijambo rye rivuga, ariko ukibaza niba ashaka kubigukorera. Birashoboka ko ufite ibyiyumvo bidakwiriye kubera kwangwa mu buzima bwawe, cyangwa gucirwaho iteka kubera gutsindwa kw’ahahise. Amakuru meza ni uko Imana ihora yiteguye kugaruramo gukiza! Emera Yesu akwegere kandi agukoreho aho ukeneye ubu, kandi wakire gukira agufitiye.

Gusenga: Mwami Yesu, ndagushimira kandi ndagusenga k’ubw’uwo uri we, kandi ndashaka ko uba Umwami w’ubuzima bwanjye bwose. Urakoze kubw’ubushake bwawe bwo gukiza, kandi ndagusenga ngo unyegere unkoreho nonaha. Amen.

Byanditswe na Jilly Lyon-Taylor, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 23 Gicurasi 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *