Guhindura Akajagari Mo Gahunda

“Reka ndirimbire umukunzi wanjye indirimbo y’uruzabibu rwe. Umukunzi wanjye yari afite urutoki rw’uruzabibu ku musozi urumbuka.” Yesaya 5:1

Mu gihe cya guma mu rugo twagikoresheje dutegura ubusitani bwacu buzengurutse twiteguye ko bwakoreshwa n’abashyitsi. Tuvugishije ukuri byari bikeneye akazi kenshi! Usibye gukata no guhanagura, hari indi mirimo yo kubaka yari irimo. Ibyatsi byo mu busitani byari byageze mu ndabyo, inzira zari zarafunzwe n’urwiri kandi inyubako yari yarasenyutse. Twakoresheje amasaha menshi twongera gushyiraho imbago hagati y’inyubako, ibyatsi, inzira n’aho indabo ziteye.

Mu gihe nongeye gusoma ibyo kurema, nabonye ku nshuro ya mbere uburyo gutandukanya no gutunganya byagize uruhare mu kurema isi nk’uko tubizi. Duhereye ku kajagari kabi kasobanuwe mu Itangiriro 1: 2, igice cya mbere cy’Itangiriro kitubwira uburyo Imana yatandukanije igatandukanya ibintu byinshi kugira ngo isi ibe yiteguye kuzura ubuzima. Yatandukanije umucyo n’umwijima (umurongo wa 4). Yewe ntumbaze uko yabikoze! Yagabanije amazi mu kirere n’amazi ari hepfo (umurongo wa 6). Yatandukanije amazi n’ubutaka bwumutse (umurongo wa 9).

Birumvikana, ubu buryo bwo gutandukanya ibintu, bwo guha buri kintu umwanya wacyo, burumvikana cyane. Nta mpamvu yo kurema inyamaswa zo ku butaka niba ubutaka n’inyanja byose byahurijwe hamwe. Nta n’ubwo byaba byumvikana kurema uducurama, inzuki n’inyoni niba isi n’ikirere byose bifatanye. Kandi amafi akenera inyanja yo koga n’aho ibimera bikenera ubutaka kugira ngo bikure. Ikintu cyose gisaba aho kiba. Iyo ibintu bimaze kuba mu mwanya wabyo, kandi isi imaze gutegurwa neza, ibintu bikwiye by’ubuzima bibaho, kandi ibyaremwe bishobora kubaho neza nk’uko Imana yabishakaga.

Hariho isano rinini hagati y’imikorere y’uburyo nakubwiye bwo gukora mu busitani bwacu buzengurutswe n’urukuta, cyangwa biruseho, mu kurema isi n’urugendo rwo gukira. Ubuzima bwacu bushobora kuba akajagari kavangitiranye, kadakwiye kuba katuma ubuzima bwinshi bubaho. Intambwe ya mbere iganisha ku gukira kurambye ishobora kuba kongera gushyiraho gahunda z’uko Imana ibishaka.

Twese twakwifuza ko Imana ituma ibibazo byacu bishira tutiriwe tugira uruhare mu kubikora. Ariko Imana ishaka ibirenze ibyo. Irashaka kongera gutunganya ubuzima bwacu kugira ngo gukura kurambye gushobore kubaho. Irashaka ko dutera imbere cyane mu buryo bwose bushoboka.

Ahari dukeneye kuyisaba kudufasha kuzana gahunda ahari akajagari hose mu buzima bwacu, kuzana gutandukanya imbibi z’ikiza n’ikibi, kwera no kutandura, ukuri n’ikinyoma bivanze mu bice by’ubuzima bwacu. Imbago y’Imana mu buzima bwacu zoroshya ubuzima. Gutandukana neza bizana ibihe bisabwa kugira ngo ukure neza.

Gusenga: Data urakoze kuba wararemye isi mu buryo buhebuje ubuzima bushobora gutera imbere. Ndagusaba ko, mu buzima bwanjye bwite, Wamfasha gutandukanya no kongera gushyira ibintu ku murongo, kugira ngo nanjye nkure neza. Kubw’icyubahiro cy’Izina ryawe, Amen.

Byanditswe na Peter Brokaar, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 24 Gicurasi 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *