Agaca

“Niba tubeshwaho n’Umwuka tujye tuyoborwa n’Umwuka.” Abagalatiya 5:25

Inyoni ntizijya zireka kuntangaza. Twarebaga agaca kagenda hejuru y’urutare. Kakoreshaga umuyaga mwinshi uturuka ahantu hahanamye cyane ku mukingo kandi, gakubita amababa yako, kashoboraga guhagarara mu kirere, kakaguma hamwe. Nyuma y’igihe gito, kamaze gufata umwanzuro ko nta kintu na kimwe cyo gufata aho ngaho, mu buryo bworoshye, ka kihindukiza, kanyerera, kagana ku nkombe, aho karibwongere guhagarara, nko kuri metero ijana. N’ubundi kakagenda gahagarara hejuru mu mwanya kahisemo.

Mu gihe natekerezaga kuri iyi nyoni nziza, numvise Imana hari icyo ambwira. Agaca ntigashobora gukora ibyo kagenewe gukora kadafite umuyaga. Ariko umuyaga ntacyo wakamarira keretse gakoresheje amababa yako mu buryo yagenewe gukoreshwa.

Numvaga Imana inyibutsa ko, niba nshaka gusohoza imigambi yayo mu buzima bwanjye, ngomba kwishingikiriza ku muyaga w’Umwuka wayo. Ariko, wonyine, ibyo ntibihagije. Ngomba kandi gukoresha ubushobozi yampaye ngafatanya neza na Mwuka. Agaca kashoboraga kugenda neza kuko amababa yako yakoranga neza n’umuyaga.

Gukomeza kugendana n’Umwuka bivuze ko, nkuko amababa y’agaca yagendanaga no kwihindukiza k’umuvuduko w’umuyaga n’icyerekezo, ibyo nkora nabyo bigomba kuba bihuye n’ibikorwa byose by’Umwuka w’Imana. Icyo gihe ni bwo nshobora kuguma hagati mu bushake bwayo.

Ubuhanga bw’agaca mu ruhande rumwe yarabuvukanye, ariko kandi bwavuye mu kwitoza bihoraho. Ndetse n’inyoni zigomba kwiga. Turi ibiremwa by’umwuka dufite ubushobozi butangwa n’Imana bwo kumvira Umwuka Wayo. Ariko kumenya gukora kwe mu buzima bwacu, no gukora ibyo idusabye, ni ‘ubuhanga’ buva mukwitoza.

Kuri buri kanyoni kakivuka haza igihe kagomba kuva mu cyari kakizera umuyaga n’amababa yako kugira ngo bikagumishe mu kirere. Kuva icyo gihe, gakuza ubuhanga bwako bwo mu kirere. Ni mu kwizera Umwuka w’Imana dusohoka tugatangira gukura mu kumvira kuyobora kwe.

Byagenda bite turamutse twibeshye? ‘Amaboko ye ahoraho‘ (Gutegeka 33:27) arahari kugira ngo adusame. Nibyo, tuzakora amakosa; ariko izadufasha kubyigiraho. Wibuke Samweli? Ubwa mbere, ntiyashoboraga kumenya ijwi ry’Imana. Ariko, amaherezo, yararimenye – ibindi ni amateka: yabaye umwe mu bayobozi bakomeye b’abahanuzi ba Isiraheli.

Gusenga: Data, nyamuneka nkomeza rwose mu kumva ubuyobozi bw’Umwuka wawe mu buzima bwanjye; kandi umfashe uyu munsi kugira ngo menye neza ko ibyo ntekereza byose, ibyo mvuga kandi nkora byose bihuye na We. Amena.

Byanditswe na Richard Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 25 Gicurasi 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *