Umunsi utari nk’iyindi

“Yiyumvamo ko akwiriye kunyura i Samariya. Yohana 4:4

Wari undi munsi nk’isanzwe ku mugore twaje kumenya nk’umugore w’umusamariyakazi. Ntabwo tuzi izina rye, ibyanditswe ntibirigaragaza. Ariko Yesu ntabwo yari azi uwo ari we gusa, yari azi ibye byose kandi amugirira impuhwe nyinshi mu bubabare bw’isoni ze.

Ntabwo yari azi icyamuteganyirijwe uwo munsi. Yagiye mu bikorwa bisanzwe bya buri munsi ntacyo yitege kigaragara usibye ibisanzwe. Havuzwe byinshi mu mpamvu zatumye ahitamo igihe izuba ryaka cyane kugira ngo ajye kuvoma amazi ku iriba. Ariko muri gahunda n’imigambi y’Imana uyu wari umunsi azahura na Mesiya.

Uwo munsi Umukiza w’isi yumvise ko agomba kunyura muri Samariya.Ubuzima bw’umugore umwe, n’abandi benshi, bwari mu kaga. Uko byamera kose, ntabwo azongera kuguma uko yari ari.

Yaje gushaka amazi asanzwe, ariko ahura n’uwashoboraga kumuha amazi mazima. Yazamuye ikibazo cyo gusenga maze (Mesiya) asobanura ubusobanuro nyabwo bwo gusenga n’Imana iyo ari we. Ikiganiro kirangiye yari yahishuye ko ari Mesiya. Mbega umunsi! Mbega akanya! Ukudapfa kwari guhuye n’abantu bapfa, Uzi byose kandi bitagira iherezo, Mesiya n’umunyabyaha. Igisubizo yahaye Yesu uwo munsi cyashyize ibirenge bye mu nzira igana ku bugingo bw’iteka, ahita akoresha ubuhamya bwe kugira ngo yerekeze abandi mu cyerekezo cya Yesu.

No muri ibi bihe bitumvikana turimo, Imana ifite uburenganzira bwo guhagarika cyangwa kuyobora ibihe by’iminsi yacu. Ibyo ari byo byose dushobora gutekereza, gahunda zacu n’imigambi yacu yose, Imana ihora ifite gahunda isumbyeho kuko inzira zayo atari nk’izacu. Umugambi w’iteka w’Imana uhoraho. Ntaduhishurira byose ako kanya, atuyobora intambwe ku yindi.

Nkuko Yesu yagombye kunyura muri Samariya uwo munsi arimo kunyura hafi yawe uyu munsi agamije guhura nawe.

Gahunda zose ushobora kuba ufite, Uwiteka arashaka kugendana nawe akakwereka inzira nziza; Inzira ye, kandi nkuko ariwe NZIRA uzasanga ko hariho guhishurirwa mu bubiko utari warigeze utekereza kuko  “Ibyo ijisho ritigeze kureba, n’ibyo ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, ibyo byose Imana yabiteguriye abayikunda ”1 Abakorinto 2: 9.

Gusenga: Urakoze Mwami kuba waranyuze inzira y’aho ndi. Mfasha guhora menya ibyo bihe mu munsi wanjye igihe urimo uvuga nijwi ryawe ritoya kugira ngo uzane impinduka cyangwa guhishurirwa mu rugendo rwanjye tugendana kubwo icyubahiro cyawe. Mu Izina rya Yesu. Amena.

Byanditswe na Patricia Lake, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 26 Gicurasi 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *