Impumuro y’ubwoko bw’Imana

“Nzabakira nk’ibihumura neza ubwo nzabakura mu banyamahanga, nkabakoranya mbavanye mu bihugu mwatataniyemo, kandi nziyerekanira muri mwe imbere y’abanyamahanga ko ndi Uwera.” Ezekiyeli 20:41

Vuba aha, nagiye mu mpinga ndende z’Uruzi rwa Allen njya ahantu harenze aho abashyitsi benshi bakunda kujya kenshi. Nari maze imyaka myinsi naranze kuhajya. Ahantu hose inkombe zihanamye z’iki kibaya zari zuzuyeho ibimera byinshi by’ibiti bya pinusi, byatewe byegeranye cyane ku buryo ibimera byose munsi yabyo byari byarapfuye hari ubusa. Hari umwijima. Hakonje. Byatumaga numva ‘ubushagarira’. Numvaga yo impumuro y’urupfu no kwiheba mu miterere y’akarere kera mbere yuko menya ikintu cyose cy’amateka yaho.

Aha ni ahantu hacukurwa amabuye y’agaciro. Munsi y’aha hantu hahanamye harehare abacukuzi bagenda mu mwijima wijimye mu gitondo cy’ubukonje bw’urubura’, bakora amasaha menshi, munsi yubutaka bari mu mwotsi w’uburozi n’ibintu by’uburozi aho impanuka zangiza ubuzima. Icyizere cyo kubaho k’umucukuzi cyari imyaka mirongo itatu n’ibiri. Abana bafite imyaka itatu bakoreshwaga hano bagapfa. Aha hari ahantu ho kwiheba, ubukene, gukoreshwa nabi n’urupfu.

Ariko ubu hariho impinduka! Ikirere cyarahindutse. Uko kumva urupfu ruhatwikiriye byaragiye. Hariho urumuri, n’izuba! Ishyamba ryijimye ryaratemwe kandi rikurwaho – kandi mu mwanya waryo tungurusumu yo mu gasozi yaragarutse. Ahantu hahanamye ubu ni itapi y’icyatsi kibisi-hejuru ya tapi y’amababi ya tungurusumu yo mu gasozi, ihumura neza n’impumuro yayo idasanzwe.

Kumva impumuro nibyo bikurura cyane ibyiyumviro byacu byose. Impumuro na yo ifite icyo ivuze ku Mana.

Imana ikunda impumuro nziza. Umugati udasanzwe washyirwaga mu ihema ry’ibonaniro buri cyumweru wagombaga gushyirwaho imibavu kugira ngo, nkuko Imana yibukaga ubwoko bwayo ikunda, yahumurirwaga n’imibavu y’uwo bari bo kuri yo (Abalewi 24: 7).

Isiraheli ntiyumviye Imana ijyanwa mu bunyage, ariko Imana yari ibafitiye isezerano:

Nzabakira nk’ibihumura neza ubwo nzabakura mu banyamahanga, nkabakoranya mbavanye mu bihugu mwatataniyemo, kandi nziyerekanira muri mwe imbere y’abanyamahanga ko ndi Uwera.” (Ezekiyeli 20: 41).

Intumwa Paul atwibutsa ko, nk’ubwoko bw’Imana, dukwiye kuzana ‘impumuro ya Kristo’, ukubaho kudashidikanywaho kw’Imana yacu, hamwe natwe mu isi itubaha Imana tubamo (2 Abakorinto 2:15).

Iyi mpumuro irasa n’ikirere. Aho tujya hose, tujyana umwuka. Niba tugendana na Yesu, uwo mwuka ugomba kwerekana impuhwe ze, Ubuntu bwe, imbabazi ze, imico ye, ubuzima bwe muri njye – imibavu ihumura kuri Data wo mu ijuru. Njye mbona iki ari ikiduhinyuza gikomeye.

Gusenga: Mana, Data, uzanyuzuza cyane Umwuka wawe kandi unyigishe kugendera mu nzira zawe, aho nzaba ndi hose, nzakubera impumuro nziza cyane y’Umwana wawe ndetse n’abandi bose banzengurutse mu buzima bwanjye. Amena.

Byanditswe na Sue Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 27 Gicurasi 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *