Igisobanuro cy’Ubuzima

“Kubwo Uwo natwe twarazwe umurage tubitoranirijwe kera nk’uko Imana yabigambiriye, ikora byose nkuko ibishaka mu mutima wayo, ngo tube abo gushimisha ubwiza bwayo, twebwe abiringiye Kristo uhereye kera.” Abefeso 1:11-12

Hariho urwenya, ruvugwa mu  buryo butandukanye, ariko byose bifitanye isano n’umuntu usaba icyerekezo cy’ahantu runaka hanyuma amaherezo akabwirwa n’umuntu waho ari, ati: “Ariko ntabwo natangirira aha!” Abantu benshi barimo gushakisha igisobanuro cy’ubuzima, nubwo baba batabivuze, cyangwa mu byukuri ntibabitekerezeho cyane. Bikagenga gusa uburyo babaho. Abandi, kandi ni benshi muri bo muri iki gihe, bashakisha intego y’ubuzima. Ikibazo ni inzira izakugeza hariya n’inzira itazagerayo.

Inzira y’isi ni inzira yo kwinezeza no kwishyira ukizana. Ibyibandwaho ni bo ubwabo, kabone n’iyo babivangira mu isupu y’inyuguti y’amagambo asa nk’aho nta cyo avuze by’ukuri. Ibitabo byinshi byanditswe kuri iyi ngingo kandi nta gushidikanya ko n’ibindi byinshi bizaza. Dr Hugh Moorhead, umwarimu wa filozofiya, yandikiye 250 mu bafilozofe bazwi cyane, abahanga, abanyabwenge n’abanditsi ku isi ababaza icyo bemera ko igisobanuro cy’ubuzima ari cyo. Yasohoye igitabo gikubiyemo ibisubizo byabo. Ikintu gitangaje nuko batashoboye kubyemeranywaho, bamwe ndetse bemera ko batanze igisubizo bihimbiye, ndetse bake muri bo basaba Dr Moorhead kubabwira igisubizo cye.

Mu by’ingenzi, tutitaye ku buryo tugerageza gusubiza no gutegura neza igisubizo, ikifuzo cy’abantu ni ugukora ubuzima bushimishije ubwacu uko bishoboka. Ibi ntabwo ari bishya. Byari bihari mu busitani bwa Edeni igihe Adamu na Eva bahisemo kwizera ko Imana hari ibyo irimo kubahisha, kandi ko hari ibyiza biri kubacika bashobora kubona kandi bashobora kuba. Baribeshye icyo gihe kandi isi iribeshya uyu munsi iyo twigira intumbero y’ubusobanuro bw’ubuzima. Rero, kugira ngo dusubire ku rwenya rwa kera navuze, “Ntabwo natangirira aha”.

Noneho dukwiye guhera he? Ntitugomba gutangirira mu kubyiyerekezamo cyangwa mu kwigira, ahubwo twagombye guhera ku ihishurirwa, kumuhishurirwa We uzi neza intego y’ubuzima. Uyu ni We waturemye agatangaza ngo ‘Naje kugira ngo mubone ubuzima, kandi mu mwuzuro wabwo’ (Yohana 10: 10b).

Uduha ubuzima niwe wenyine uzi icyo ubuzima busobanura. Ni ukumumenya, ntabwo ari ubumenyi bwo mu mutwe gusa, ahubwo ni ubumenyi bw’umutima. Ni isano n’Umuremyi wacu Imana, byashobotse kubwo gupfa kwe ku musaraba. Iyo sano na yo ituzanira uburuhukiro (Matayo 11:28). Bituzanira kuruhuka kuguharanira kugera ku byo tudashobora kunguka muri twe ubwacu ariko dushobora kwakira gusa tubihawe n’utanga ubuzima. Kumumenya ni ukumenya icyo waremewe. Kumumenya biha ubuzima igisobanuro cyuzuye.

Gusenga: Mana nziza, nje ngusanga nshimira ku bwo kunkiza no kuntumira mu buzima bwuzuye butangwa nawe wenyine. Mbabarira inshuro nyinshi nagerageje gushaka ibisobanuro by’ubuzima mu bundi buryo ari Wowe wenyine ushobora kubitanga. Mpisemo gushyira ku ruhande imbaraga zanjye zose ubungubu kandi nkakwakira neza nk’Umwami w’ubuzima bwanjye. Urakoze. Amena.

Byanditswe na Philip Asselin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 28 Gicurasi 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *