Ibyishimo by’Uwiteka

“Muzahirwa abantu nibabanga bakabaha akato, bakabatuka, bakanegura izina ryanyu nk’aho ari ribi, babahora Umwana w’umuntu. Uwo munsi muzishime mwitere hejuru, kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ba sekuruza babo ari ko bagenje abahanuzi.” Luka 6:22-23

Nehemiya yabwiye abantu ati: ‘ntimugire agahinda kuko kwishimana Uwiteka ari zo ntege zanyu‘ (Nehemiya 8:10). Imbaraga zanjye ziri mu byishimo by’Uwiteka? Cyangwa ni ukwishimira urukundo rwe kwanjye bimpa imbaraga zo kugendana ikizere muri we? Yandemye mu mukungugu w’isi, aravuga ati: “Ni byiza.” Nk’abahungu n’abakobwa ba Adamu twese dufite urufatiro rumwe. Ndi umurimo w’amaboko ye n’ubutunzi bwe bwinshi, mvuka mu byishimo kandi naremwe mw’ishusho ye. Igicucu cy’amababa ye cyahindutse ingabo yanjye n’uburinzi bwanjye.

Mfite umutuzo n’umutekano, nkomezwa no gutanga kwe no kurera kwe. Ntabwo ngomba kubikorera cyangwa guharanira kubona ubutoni bwe. Nkeneye gusa kuba njye, nk’uwo ndi we. Ndakunzwe kandi ndakundwahajwe, naremwe n’umuhanzi uruta abandi. Kubera uwuhe mugambi? – Kumuha umunezero. Igitangaje ni uko ntagomba kugira icyo nkora kugira ngo mbigereho, gusa nakire kandi mbeho mu migisha y’urukundo rwe. ‘Uwo mumukunda mutaramubona, kandi nubwo none mutamureba muramwizera, ni cyo gituma mwishima ibyishimo byiza bitavugwa ‘(1 Petero 1: 8).

Ngicyo igishushanyo mbonera cy’ubuzima bwanjye: navutse kugira ngo nshimishe Umuremyi wanjye no kumenya umunezero we mu buryo bw’imibereho yanjye. Nkubaka kuri uru rufatiro, nkomeje gushakisha intego zanjye n’igihe kizaza kugira ngo nuzuze ubushobozi bwavutse muri njye. Ibi biterwa na We n’ubushake bwanjye bwo guhuza n’ubushake bwe. ‘Mperako ndavuga nti “Dore ndaje, Mu muzingo w’igitabo ni ko byanditswe kuri jye. ‘(Zaburi 40:80).

Nk’uko imbuto zitewe mu butaka zikura kandi zigasagamba, zitanga imbuto nyinshi, zishobora gukwirakwira mu mahanga, amaherezo zigatwikira isi yose. Iyi na yo ni umugambi w’Imana ku bantu. Twahamagariwe gusangiza abantu imigisha ye, bityo tuzane umucyo we mu isi yaguye yuzuye umwijima. Uruhare rwanjye ni ugusangiza ubuzima bwanjye nk’igice cye, mbitewe n’Umwuka Wera, akaba ari imbaraga ze muri njye ngo nuzuze ibyo yashyize muri jye gukora. ‘Kuko isi izakwirwa no kumenya ubwiza bw’Uwiteka, nk’uko inyanja y’amazi isendēra‘ (Habakuki 2:14).

Dukomeza guterwa ubwoba n’inzangano z’iyi si. Tugengwa n’ibyo abantu batwitezeho kandi duhatirwa guhuza inzira itandukanye cyane n’umugambi w’Imana mu buzima bwacu. Niba nkomeje kuba umwizerwa ku bindanga nyabyo muri We kandi nkamureba kuri byose, nshobora gutwara umunezero w’Uwiteka hamwe mu byo ndi byose kandi nkora nkanagira umubano w’iteka n’Umuremyi wanjye.

Ibyishimo byanjye muri We cyangwa umunezero We muri njye? – Ubwiza bwabyo, ni uko nshobora kugira byombi.

Gusenga: Mwami Yesu, kukumenya ni ukugukunda. Kugukunda Ni ugukundwa nawe. Reka ibi bibe urufatiro rw’ubuzima bwanjye mpagararaho, nshikamye kandi ntekanye, kugira ngo mbe urumuri ku bari mu mwijima. Ndasengera inshuti zanjye n’umuryango wanjye, ndetse n’abari hafi yanjye, kugira ngo na bo babone umucyo w’ubuzima kandi bamenye imbaraga z’ibyishimo byawe mu buzima bwabo. Mu Izina rya Yesu. Amena.

Byanditswe na Ron Scurfield, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 30 Gicurasi 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *