“Ibikomere by’umukunzi bizanwa n’ukuri, Ariko umwanzi asomana akabya.” Imigani 27:6
Nkunda igitabo cy’Imigani. Amagana y’insigamigani yahumetswe n’Imana akusanyirijwe hamwe muri iki kimwe mu bitabo bitangaje, yerekana buri rwego rwose rw’ubuzima – kuva kukuvuka kugeza kugupfa hamwe n’ibyo dushobora kunyuramo byose hagati y’izi nguni zombi. Nkunda ibintu bifatika, kuvuga uko ibintu biri bitaziguye, nta kuvanga n’amasezerano ahebuje bikwirakwijwe mu bice byose uko ari mirongo itatu na kimwe, hamwe no guhinyuza kwinshi byihariye byashyizwemo.
Umurongo nahisemo uyu munsi ni imwe mu mirongo ingora ku giti cyanjye. Ihinyuzwa nagiye ngomba gusubiza ku giti cyanjye inshuro zirenze imwe, mu gihe umuntu nakundaga kandi nizeraga yagize ubutwari bwo kuvuga mu buzima bwanjye amagambo yo kunkosora. Ndemera ko imyitwarire yanjye ya mbere itahoraga ari myiza kandi ibyakira. Kamere y’icyaha yashakaga guhaguruka no kwirwanaho – nubwo nari nzi mu mutima wanjye ko ibyo nakoraga bitari ibyo kurengerwa kandi uburakari bwagerageza kwigaragaza. Numva igikomere mu mutima wanjye n’ububabare bwo kugira ibyo mpindura. Kandi nashakaga kwihisha no kurigata ibikomere byanjye ngerageza no kwisobanura!
Kwihana ntabwo buri gihe biza byoroshye – ariko niba bitaje na gato tuba turi mu kaga ko kugwa mu mutego ugenda ukomera wizingira ku myitwarire itubaha Imana. Kwihana ni inzira yo kubabarirwa no gukira.
Rimwe na rimwe, byantwaraga igihe kugira ngo menye urukundo rwagiye mu magambo yo gukosora, n’ubwo byari bigoye kubyakira. N’uburyo byari bigoye ku muntu wagize ubutwari bwo kunyereka urukundo nk’urwo. Namenye ko urukundo, rimwe na rimwe, rugomba kutabebera kugira ngo tubone ibihembo. Nsubije amaso inyuma ubu, ndashimira cyane ibyo bihe gukosorwa bikenewe byagaragaye ko ari urukundo kuruta ‘gusomana kw’ibinyoma ko kugutera umwete’ byari kuba ari ukwirengagiza ibikenewe mu buzima bwanjye muri ibyo bihe. Ibikomere byabaye amahirwe yo gukira no kugarura.
Gusenga: Urakoze, Mwami kunyereka binyuze muri iki cyanditswe ko ibikomere byo gukosorwa bishobora kuba ubutumwa bw’urukundo no gukiza. Mfasha, Mwami, guhora nsubizanya kwicisha bugufi igihe cyose uzanye kunkosora mu buzima bwanjye – binyuze mu magambo y’Ibyanditswe, cyangwa gutabarana urukundo rw’inshuti nyancuti. Mw’Izina rya Yesu, Amen.
Byanditswe na Peter Horrobin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 31 Gicurasi 2021