Mbese Urumva Wumagaye?

Umutima wanjye urijijwe n’agahinda, Nkomeza nk’uko ijambo ryawe ryasezeranije. Zaburi 119:28

Dawidi ibintu bimumereye nabi byamukomeranye. Nasomye verisiyo zitandukanye kuri iki cyanditswe nsanga zose zitagera neza ku gisobanuro nyacyo ‘cyuzuye’. ‘Urijijwe’ ntacyo byari bitwaye, ariko byakaye ngo ‘uramenetse’ cg se ‘utobokeshejwe’. N’ijambo ‘Umutima’ ryakabaye ‘ubuzima ubwabwo’. Icyo yiyumvamo ni uko ubuzima buri kumurangirana. Hari ikintu cyamubayeho kimuteye kugira ako ‘gahinda’. Bya byiyumviro tugira iyo turi mu kibazo gisa naho kitazanahinduka rwose. Dushobora kuba twaranabisengeye ngo bihinduke ariko ntihagire igihinduka pe. Ni uko tukibanira na byo. Maze tukamera nka Dawidi, tukumva twumagaye.

Ikibazo ni uko ubuzima tubaho buturuka imbere. Iyo umuntu wacu w’imbere yumagaye, byose biduhindukirira ibibazo. Tugacumbagurika. Ntiduhagarare neza ngo tweme. Dawidi yarimo aca mu bintu bigoye cyane. Ariko burya na twa tuntu duto tutameze neza muri twe, tugira ingaruka zica intege mu buzima. None, ni gute dushobora gusenga mu gihe tumerewe dutya? Cyane cyane iyo ikibazo kidutera kumererwa gutyo, kidahinduka.

‘Nkomeza nk’uko ijambo ryanjye ryasezeranye’. Ni ryo sengesho rya Dawidi. Kandi ni ryo sengesho ryiza. Zaburi 119 ikoresha amagambo atandukanye ivuga ku Ijambo ry’Imana. Buri jambo rifite ikintu runaka ritindaho. Ariko Ijambo ry’Imana ririmo byose: amategeko, amasezerano, inama, imigani, ubuhanuzi, inyigisho – waryita ukwawe, ariko ijambo ry’igiheburayo dabar rikabipfundikira byose. Imana ifite ijambo kuri buri kintu kiba mu buzima bwacu.

Abaheburayo 4:12 haratubwira ngo ijambo ry’Imana riratyaye cyane, rigatandukanya amagufwa n’imisokoro. Rishobora gukora kuri bya bice by’ubuzima bwacu bibabaye cyane imbere muri twe. Ikiza ni ukuvuga uti ‘Mana, mpaye ijambo ryawe umwanya mu bice by’ubuzima bwanjye bimbabaje cyane’. Nkuko ibyiyumviro byo kumagana bituruka imbere muri twe, ni na ko imbaraga z’ukuri zituruka imbere muri twe.

Mu bihe bya kera (middle age) umusirikare wambaye intwaro yikwije yabaga agaragara nk’ukomeye cyane nyamara, iyo yabaga afite intege nke mu mubiri cg akagira ubwoba bwinshi, intwaro ze ntacyo zabaga zimumariye. Uribuka Dawidi na Goliyati? Dawidi yashoboraga kurwana nta ntwaro yambaye kuko yari akomeye imbere muri we, mu mwuka muntu we.

Ijambo ry’Imana rizakomeza umwukamuntu wacu, nituryemerera kwinjira mu muntu wacu w’imbere. Iyo ryinjiye muri twe imbere, rishobora kugaragaza ibintu runaka bikeneye gukosorwa – umujinya, kutababarira, gusharirirwa, inzika,… umubabaro w’imbere muri twe n’ingorane zacu bishobora kutubera ahantu hakurira imico mibi cyane. Nyamara no muri ibyo bihe bibi bigoye gutyo, Imana ijya itubwira amagambo meza y’ihumure, gukiza no kudusubizamo imbaraga. Umwukamuntu wacu uzazanzamurwa maze dutangira guhagarara neza twemye kubw’ijambo ry’Imana.

Gusenga: Data, nguhaye ikaze ngo uze muri jye uzane ijambo ryawe risana mu muntu wanjye w’imbere ngo rizane gukiza aho mbabara hose, n’imbaraga aho ncitse intege hose. Nshoboza guhagarara nemye mu ijambo ryawe. Amena.

Byanditswe na Richard Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 03 Kamena 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *