Kubera Iki, Ese ni Ukubera Iki?

“Uwiteka we, iyo mburanye nawe ni wowe ukiranuka, ariko nkundira nkubaze iby’imanza zawe. Kuki umunyabyaha ahirwa mu nzira ze? Kuki abariganya bagubwa neza?” Yeremiya 12:1

Mu gihe dutangira umwaka mushya, birasa nk’aho ari igihe kiza cyo gutuza tukongera gusuzuma ubuzima bwacu, tuva mu minsi mikuru twagiranye n’inshuti n’abavandimwe. Ahari uri gukora intego nshya z’uyu mwaka mushya. Ndi kwibaza, ese hari uzisohoza? Ariko birashoboka ko ari igihe kiza cyo kureba bundi bushya uko ubusabane bwacu na data wo mu ijuru bumeze. Ni byo koko, tuzi y’uko ukuri ari ikintu cy’agaciro mu mibanire yose ariko cyane cyane iyo dushaka ko ikomera kurushaho ndetse yimbitse kurushaho. Gusa kuba umunyakuri ntibyoroha buri gihe, yewe no kuri babandi dukunda cyane, mu by’ukuri ahubwo kuri bo ni ho bikomera kurushaho. Ibi bibaho cyane iyo ukuri atari ikintu dutekereza ko dushaka kumva. Yeremiya ashobora kuba yari abizi ubwo yageragezaga gutanga ubutumwa butoroshye bw’Abayuda Imana yari yamuhaye ngo bongere bagaruke.

Binsubizamo imbaraga kubona ko Yeremiya, umuhanuzi uturuka mu mujyi w’abatambyi kandi ufite izina rishobora kuba risobanura ‘Yahweh ashyirwe hejuru’, yumva abohokeye kubwira Imana amarangamutima ye y’ukuri . Ubwo yagenzuraga ibimuzengurutse, n’uburyo Imana yiturije hari icyamubangamiye. Ntabwo yifashe, atekereza ko byakwangiza ubusabane bwe n’Imana, ahubwo yabibajije Imana. Ese ko bidahwitse? Ese kuki abanyabyaha baguwe neza? Iki kibazo rwose nanjye nkibaza uko nitegereje isi uyu munsi, kandi nta kigeze gihinduka iyi myaka yose. Ntabwo ari njye na Yeremiya gusa twibajije iki kibazo. Habakuki we yabivuze gutya: “Ufite amaso atunganye adakunda kureba ikibi, habe no kwitegereza ubugoryi. Kuki ureba abakora uburiganya ukihorera, igihe umunyabibi amira umuntu umurusha gukiranuka? (Habakuki 1:13). Na Dawidi ati. ‘Dore abo ni bo banyabyaha, Kandi kuko bagira amahoro iteka bagwiza ubutunzi.’ (Zaburi 73:12). Ndibwira ko benshi muri twe twifuza kubaza Imana iki kibazo.

Ese ni iki Imana isubiza ? Icya mbere tubona ni uko Imana itarakazwa n’uko tubaza iki kibazo. Ntabwo byica ubusabane bwayo n’abatinyutse kubaza iki kibazo. Ahubwo, igisubizo yabahaye kirimo ubuntu n’imbabazi. Ibaha agaciro kandi ikagaha ukuri bagize. Dawidi yasobanuye muri Zaburi ibyo yahise akora. ‘Kugeza aho nagiriye ahera h’Imana, Nkita ku iherezo rya ba bandi’ (umurongo wa 17). Habakuki igice cya 2 kiduha igice cy’igisubizo Imana yatanze.’ naho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera.’ (Umurongo wa 3). Bisa nk’aho icyo gukora ari ugutegereza kugeza igihe cy’Imana cyo kubisobanura gisohoye. Imana izaha gusobanukirwa abayihanze amaso. Nizera neza ko Yosefu na we yarwanye n’iki kibazo ubwo yarenganywaga mu buto bwe. Ariko yategereje umugambi w’Imana kandi koko warasohoye. Nubwo habayeho kurenganywa, Imana yari iri guha umugisha Yosefu kandi inakiza Yakobo n’umuryango wose  mu gihe nta byiringiro bari bafite mu rugendo ruri imbere.

Bigaragara rwose ko Imana ibona byose, gukiranirwa, ndetse no kurenganwa, kandi n’ubwo twe twaba tutabyumva none, hazabaho ubutabera. Imana itinda kugira ngo hatagira n’umwe urimbuka. Iracyafite ububasha, kandi ni byo koko hazabaho gucirwa imanza n’imbabazi, mu gihe Yagenye. Akenshi ntitubasha gusingira mu buryo bwuzuye ibyo Imana iri gukora. Inzira zayo ntabwo ari zo nzira zacu, kandi n’imigambi yayo ishobora gusa nk’itumvikana kuri twe. Gusa twakwizera neza ko idafite ubumuga bwo kutabona cyangwa ngo ibe iri kwirebera ku ruhande. Aho ni ho tuzabona ishusho ngari, n’ubwiza buri hagati mu gishushanyo, nubwo kuri ubu byose bisa nk’uruvangitirane.

Rero, ubwo twinjira muri uyu mwaka mushya, reka tugire amasomo amwe twigira kuri Yeremiya, Habakuki, Dawidi, n’ubuzima bwa Yosefu. Icya mbere, nta kibazo rwose kuba umunyakuri imbere y’Imana, ukibaza ‘kuki’ kandi ukagaraza ibikugoye mu buzima uko biri. Icya kabiri, nitwegera tugategereza, Izasubiza. Twizera ko Ibona byose, ikumva amarangamutima yacu kandi ikazana ubutabera. Mu gusoza, uko byaba bisa kose kuri twe, Imana iracyagenzura byose kandi ubutabera buzatsinda. Dushobora kutabibona mu gihe cyacu, ariko buri kimwe cyose kizasobanuka nitukireba nk’uko Imana ikireba, nta herezo.

Gusenga: Mana Data, ndagushimiye ko nshobora rwose kukubwiza ukuri ku marangamutima yanjye kandi ko nshobora kukubaza ibibazo mfite. Ngushimiye ko wihanganana nanjye mu ntambara zo  kutumva uburyo akarengane gasa nk’agahoraho ntagikorwa. Umfashe kukwizera kurushaho no mu gihe ntari gusobanukirwa uko uri gukora. Mbisabye mu izina rya Yesu. Amena.

Byanditswe na Denise Cross, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 02 Mutarama 2022.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *