Kuba Umutini Wera Imbuto

 “Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.” Abagalatiya 5: 22-23

Nkunda iki gice cyanditswe kivuga ku mbuto z’Umwuka.  Nibwira ko twese tuzi uko imbuto zisanzwe zikura, ariko se twaba tuzi ko imbuto z’umwuka na zo zikura?  Iki cyanditswe ni byo gisobanura.  Ntabwo nkora mu by’ubusitani ariko nkunda kuba nabasha kureba ibyiza Imana yaremye.

Iyo ndebye kuri iki cyanditswe, nshobora kubona, mu ‘giti’ cyanjye, imbuto zakuze byoroshye, ariko izindi ziracyari urugamba rugikomeje.  Mu kwisuzuma, mvugishije ukuri navuga ko imbuto z’urukundo, kugira neza, ingeso nziza, no gukiranuka byari byoroshye, bimeze nk’ibyikoze, kugirango zikure.  Kugwa neza no kwirinda byamfashe gukora, no kwanganyaho amahage, ariko biri kugenda.

Ibyishimo, amahoro, no kwihangana rwose biracyakorwaho, ni ibice umwanzi agitera, kandi ni na ho Imana Data ikunze kumpigira.  Hari igihe bigoye cyane kwishima (mu gihe hari ibintu bibabaza), kugira amahoro, cyane cyane muri iyi si ifite ibibazo, kandi, nubwo nahatiwe kwiga kwihangana kubera amasomo akomeye y’ubuzima, kwihangana ntabwo rwose kuza byoroshye.

 Icyo nabonye nuko, iyo nzaniye Imana Data ibyo nkirwana nabyo, haba hari ibyiringiro.  Ndimo kwiga kumuhimbaza no kumushimira (nubwo rwose naba ntabyiyumvaml) mubihe bigoye, kandi ni umunyembabazi.  Aho kurakara, ko ntarakibona, yeza imbuto nyinshi muri njye!

Ese nhobora kugutera imbaraga uyumunsi ngo uzane ‘imbuto’ yawe nto ku Mana Data, mu mashimwe, wizeye ko, nusaba, izagusubiza ibyiringiro kandi ikeza imbuto zawe cyane kurushaho?

Gusenga: Data wo mu ijuru ukundwa, nkuzaniye igitambo cyanjye cy’imbuto mu gace kacyirimo ibimpiga rwose, kandi bigoye.  Urakoze ko Umwana wawe yagiye kumusaraba akishyura ikiguzi cyanjye. Ndakwinginze umfashe kwera imbuto nyinshi.  Urakoze ko uzabikora.  Ndabaza ibi mwizina ry’agaciro ry’umuhungu wawe, Amena

Byanditswe na Peter Horrobin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 03 Mutarama 2022

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *