Umwami w’Urukundo

Uwiteka ni we mwungeri wanjye … Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, Nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose. Zaburi 23:1-6

Ibaze uko byaba bimeze umuryango w’ibwami wemeye kukwakira nk’umwana wabo! Ibaze, umwami w’ahantu ari so!

nibaza ko amarangamutima yawe yagendera ku kuntu umwami ateye, niba agira ubuntu kandi akagira ubwuzu,  kandi akaguha hburyo bwo kumenyera i bwami kugira ngo hadahinduka mka gereza aho witaruye wigunze, ndetse hakaba ah’umugisha udatwikira iterambere ryawe bwite no gukura. Ariko ku mutima we akwifuriza ibyiza …

Uko isi ibibona, izi ni indoto. Ariko mu mwuka, twebwe, abakirije ishimwe urupfu Yesu yadupfiriye, bafite uwo mugisha wo kuba barakiriwe nk’abahungu n’abakobwa b’umwami – kandi si umwami uwo ariwe wese, ahubwo ni umwami w’abami! Nahoze ntekereza ku magambo ya Henry Williams Baker avuga kuri Zaburi ya 23, Umwungeri ni umwami w’urukundo. Yayanditse mu 1868, ni ukutwibutsa ko, nubwo tutaba abakire mu by’isi, mu bifatika,  mbega ubutunzi bukomeye kuba data ari umwami w’urukundo!

Iyi ndirimbo kandi Zaburi 23 ubwayo mi urwubitso rwiza ko, kubera ko Data wa twese ari Umwami w’urukundo, ntazahwema kutugirira neza. Ntabwo birimo kwiyerekana. Ntibihinduka, nubwo twe twacumura. Ndibuka, imyaka ishize, ubwo nari mu gahinda gakabije, umugabo w’igikundiro wubaha Imana arambwira ati, “nutanahaguruka kuri iyo ntebe, ntabwo bizahindura uburyo so wo mu ijuru agukunda.” Icyo gihe numvise bigoye kubyizera, ariko umwami w’urukundo yari arimo akoresha Umwuka we anyumvisha ayo magambo, ahiga gutekereza kwanjye, kujo yifuza ko twese tumenya ukuri kw’icyo kwakirwa nk’abana be bivuze.

Nibwira ko nkunda cyane igika cya gatatu cy’iyi ndirimbo:

Nayobye kandi nk’udafite ubwenge ndatana,

Ariko wanshakishije mu rukundo,

Ku bitugu bye niho negamye, 

Kandi mu rugo, nishimira, ko yanzanye.

Twese turakosa, tukabikora nabi, tukavangavanga ibintu, ariko nk’umwungeri mwiza mu nkuru y’intama yazimiye, data, ntajya adukuraho amaboko, akomeza adushakashaka. Kandi iyo twitegiye kwitaba urukundo rwe, nta gukomeza kuba mu byaha, cyangwa kutwibutsa ibyaba bya kera. Kubyo twatekerezs byose, aduteruza ubuntu bwe mu rukundo rwe agashyira umutwe wacu ku bitugu bye, atwereka ko twababariwe, urwandiko rwaturegaga ruhanaguwe rwose, dutabawe kandi tur’amahoro masa.

Mbega amahirwe adasanzwe yo kubarizwa ku mwami w’amahoro, wuje ineza, kwihangana no kugira neza, uduha igihe dukeneye, utwitaho kandi ukorera byose kutugirira neza.

Ariko nanone uyu mwaka utangiye, so, Umwami w’urukundo, ari kumwe nawe kandi kugira neza kwe ntikuzigera gushira.

Gusenga: Data wo mu ijuru, warakoze kubw’umugisha udasanzwe wo kwakirwa mu muryango w’ubwami bwawe. Ndakwinginze ngo umfashe gukomeza ukuri guhebuje kuri muri Zaburi 23, ko uri Umwami w’urukundo , hatitawe kubyo ndi kunyuramo, cyangwa nenda kunyuramo, kugira neza kwawe kutazavaho. Mu izina rya Yesu. Amena.

Byanditswe na Julie Smith, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 21 Mutarama 2022.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *