Tubirimo, Tubinyuzemo, Tunabisohotsemo.

Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho. 2 Abakorinto 12:9

Njya nibaza ni inshuro zingahe dutakira Imana tuyisaba ubufasha mu gihe ibihe bigoye? “Ntabaza ndagutabara” (Yeremiya 33:3). Dushobora kuba dutangiye kwiheba, kandi igihe ari gito. Ibitekerezo byo kwiheba biganisha ku bwoba n’izindi ngaruka zose zishoboka. Dushobora gutaka byaducanze, “Ese Mwami, uri he?”

Ndibuka imyaka mike ishize nahuye n’Imana mu buryo budasanzwe. Nari nkuwe mu kumvira uwo Imana iri we muri kamere muntu – bigendeye ku byanditswe n’inyigisho kandi byigishwa n’abakrito – ngera ku kumvira mu mwuka kubaho Kwe, bishimangirwa no kwihuta k’umwuka wanjye ndetse n’ibyishimo byimbitse n’amahoro. Nyuma mfatwa no kubabara cyane umugongo mara ibyumweru bitatu mu bitaro.

Mbaza nti, “Kuki, Mwami?” Nari maze kubona ukuri kw’Imana mu buzima bwanjye gusa mpita mere nkaho nongeye kujugunywa mu cyobo. Ariko muri ibyo bihe nari mfite abantu benshi bari kunsengera kandi nsonzeye ibyanditswe ku buryo nari nasomye cyne Bibiliya. Hagati mu bubabare bwanjye, Yari ahari. Ntiyansize.

Yesu arasenga ati “Data, bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka,” kandi Se yagendanye nawe. Bari umwe, bari kumwe. None, ni gute mu rugendo rwacu twegeranye n’Imana? Nimuguma muri jye … musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa” (Yohana 15:7). “Nshobozwa byose na Kristo’ (Abafilipi 4:13). Hari urufunguzo muri “muriwe” ndetse ‘binyuze muri we’. Nah’ubundi, byose byaba ari kubwanjye; ibyo nshaka kandi ibyo nkeneye. Ese ibi ni ubushake bwa Data?

Intumwa Pawulo yavuze ati, “Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye” (Abagalatiya 2:20). Niba tubasha kwemera ko Kristo yadupfiriye, natwe tugomba kumenya ko twapfanye nawe. Gusa akenshi tuzura kamere hanyuma tukaba muri icyo cyapfuye. Dukeneye kwitoza kuba mu mwuka, duhora tumenya Kristo uri muri twe kugirango tube tuzi neza ukuri kandi tukugenderemo.

“Mu isi mugira umubabaro” (Yohana 16:33). Ariko muri we dushobora kunesha ibibazo n’imbongamizi zose, ahari bitari ukubimaraho, ariko kugirango tubinyuranemo cyangwa tubicanemo, hamwe n’Umwami nk’umurinzi wacu n’umuyobozi. Uko tugendera mu mbaraga ze no mu rukundo rwe, twizera kubaho kwe. ““Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato” (Abaheburayo 13:5).

Ntabwo yakuye intumwa ze mu bwato ubwo umuraba wari ubazengurutse. Yagize ubutware hejuru y’umuraba. Ntabwo gutegeka umuraba ngo utuze ari ibyacu, ahubwo ibyacu ni ugutumbira Yesu mu gihe cy’amakuba no kumenya imbaraga ze n’ubutware bwe. ‘Ikidutera kuyizera ntacyo twishisha ni iki: tuzi ko itwumva igihe tuyisabye ikintu gihuje n’uko ishaka’ (1 Yohana 5:14).

Gusenga: Bye kuba uko nshaka ahubwo bibe uko ushaka, Mwami. Ndagukeneye hagati mu buzima bwanjye ngo unyobore kandi undinde. Mfasha gushyira hasi ibyifuzo byanjye, ubwoba bwanjye, gushidikanya kwanjye, kandi nshyire kwizera kwanjye ko uzantunga ukampa ibyo nkeneye byose, mu izina rya Yesu. Amena.

Byanditswe na Ron Scurfield, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 07 Gashyantare 2022

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *