Ibyiringiro Nyuma yo Gutsindwa

“Simoni mwene Yona, urankunda?” Yohana 21:16

Benshi muri twe tuzi inkuru ya Petero yihakana Yesu mu ijoro yabambweho.

Mbega Petero! Umuntu tugorwa no kubabarira ni twe ubwacu. Biragoye gutekereza uburemere bw’isoni, ipfunwe n’ikimwaro cy’ibyo twakoze. Ndibuka ko hari imyaka yashize nkirwana n’ikintu nigeze kubwira umuntu, mu mwanya, byatumaga numva isoni n’ikimwaro nubwo hari hashize imyaka. Byari bigoye kubyibagirwa. Sinabashaga kubyibagirwa. Sinari nzi uko natuma bigenda. Kandi Petero, wasaga nk’umuyobozi w’abigishwa, ushize amanga, uyu Petero, mu ruhame, yahakanye ko yigeze kumenya Yesu. Kandi Yesu byose yarabibonye aranabyumva.

Yohana 21 hatubwira uko Yesu yahuye n’abigishwa nyuma yo kuzuka kwe. Abategurira ifunguro rya mu gitondo ku mucanga aho bari baraye ijoro ryose baroba ariko ntibagire icyo babona. Ku itegeko rye babonye igitangaza, kandi bamenya ko uiyu ari Yesu wazutse!

Petero azi ko Yesu yamubabariye. Aracyari mu ntumwa. Ariko nkibaza uburyo yumvaga atisanzuye ari kumwe na Yesu. Imbabazi ni kimwe – ariko kubana n’isoni z’ibyo wakoxze, n’ubwoba bwo kongera gutsindwa ni ibindi bintu bibiri bigari. Yesu ashobora gukora kuri ibi byombi.

Ubwo Yesu yagendanaga na Petero ku nkombe muri icyo gitondo, mu bugwaneza yagaragarije Petero uburyo urukundo rwe rudahagije amubaza: “Ese urankunda?” Yesu yari azi aho Petero atsindwa n’intege nke ze – kandi amuha umukoro we wihariye mu itorero! Avanaho isoni za Petero. Yizera Petero.

Hari ikindi cyakurikiyeho kidasobanutse neza: Yesu yambwiye Petero ko nasaza azarambura amaboko undi akamukenyeza, kandi amujyane aho adashaka.(Yohana 21:18-19). Tubwirwa ko Yesu yavugaga urupfu rwa Petero.

Nibaza impamvu Yesu yavuze ibi. Ibwina muri njye hari aho numva, Yesu yaravanaga muri Petero ubwoba bwo gutsindwa bwari bwaramwuzuye kuva igihe yamugambaniraga. Nyuma yo gutsindwa rimwe, ubwoba bwo gutsindwa bushobora kudutwikira bukatubuza kugera ejo. Kandi Yesu yabikuraho.

Yesu yavuze ati: “ku iherezo, hari ikigeragezo kiri kugusanga, Petero, ntabwo uri butsindwe. Ndi bube mpari.’ Petero noneho azi icyo gutsindwa aricyo. Ariko uku ni ugusanwa.

Gusenga: Ndagushimiye, Mana, ko utamababarira byuzuye gusa, ahubwo ko uvanaho isoni kandi ugakuraho n’ubwoba bwo gutsindwa bubata ubuzima bwacu n’umurimo tugukorera. Ndagusabye ngo umbohore ku kintu cyose kimfatira kimbuza kubaho ubuzima bw’umundedezo bubohokeye umurimo wawe. Amena.

Byanditswe na Sue Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 08 Gashyantare 2022

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *