Imiraba Yo mu Buzima

Maze batakira Uwiteka bari mu byago, Abakiza imibabaro yabo. Aturisha uwo muyaga w’ishuheri, Umuraba uratuza. Zaburi 107:28-29

Mu byumweru bike bishize, twahisemo gutembera, tujya ku cyambu kiri mu birometero bike nka bitanu uvuye mu rugo. Hari izuba n’ubukonje n’ikirere gikeye kandi inyanja yari imeze nk’icyuzi. Umucyo wari uhebuje. Yari ishusho idasanzwe. Twagendeye ku kayira k’abanyamaguru twibwira ku bwiza bw’Imana n’uburyo ibyo yaremye bihebuje. Ubwo twumvaga izuba ribaye ryinshi, twicaye ku mkombe z’inyanja, tunezererwa ubwiza budukikije. Twarebaga ubwato bwagarukaga ku cyambu buva mu nyanja kandi tunishimira igicucucu cyabyo mu mazi atuje.

Twahicaye umwanya, mu kanya gato twumva ijwi rigenda ryiyongera. Ishusho yari nziza ihinduka urusaku. Ubwo amazi menshi n’imiraba bitangira kugana ku nkombe. Byari bikurikiye ubwato, bwari bwinjiye icyambu. Uko nicaye ntekereza ku kuntu ibintu bihindutse vuba vuba, natekereje ku kuntu kenshi ubuzima bwacu nibitubaho biba bimeze gutya.

Buri kimwe kiratuje kandi ni amahoro. Mu kanya gato hakagira ikiba gihindura byose. Tukisanga mu miraba, akenshi ubuzima bwihindukije nibibaye mu mwanya muto, urupfu rw’uwo twakundaga, indwara imenyekanye, kubura akazi cyangwa ikinjijzaga amafaranga. Ni byinshi byahindura ubuzima bwacu bwa buri munsi.

Ese tugana hehe mu bihe nk’ibi ngibi? Ese twaba dufite ibyo byiringiro kubwo kumenya Umwami Yesu Kristo Umucunguzi wacu n’ubufasha bwe mu bihe nk’ibi by’imiraba mu buzima? Niwe nkingi yacu mu miraba y’ubuzima. Niwe buhungiro duhungiraho iyo amakuba yaje. Niwe nkuge yacu, itekanye mu gihe amazi y’umwuzure azamutse.

Mu magambo y’indirimbo izwi ya Priscilla Jane Owens. “Ese inkingi yawe izakomera mu miraba y’ubuzima, ubwo ibicu bizihinduriza bikarekura amababa y’umujinya wayo? Ubwo imiyaga izazamuka, ese inkingi yawe izashikama cyangwa igume ikomeye? Dufite inkingi ikomeza umutima kandi ukawushikamisha no mu gihe ibicu byihindurijwe; dushikamye ku rutare rutanyenganyezwa, dushikamishijwe mu rukundo rwimbitse rw’umucunguzi.’

Muri iyi minsi dukeneye kumenya ko inkingi yacu izakomera no mu gihe imiraba yaje, kandi dushobora kumenya ibi gusa turi kuba mu busabane butekanye bwa Yesu.

Gusenga: Dufashe, Mwami, kukwirukankira mu gihe ibikomeye biri mu nzira yacu. Turagushimye, Mwami, ko utwitaho kandi uzatuyobora mu bihe by’amakuba tuzahura nabo muri uru rugendo rw’ubuzima. Udukomeze twishingikirije wowe, rutare ruzima rutanyeganyezwa. Amena.

Byanditswe na Margaret Davies, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 09 Gashyantare 2022

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *