Atura Ubuzima

Ijambo ryizihiye rivuzwe mu gihe gikwiriye, Ni nk’amatunda y’izahabu ku mbehe y’ifeza. Imigani 25:11

Afite imyaka ine, umukobwa wanjye yari yicaye inyuma mu modoka ambaza ikibazo, “ Mama, ese navuye hehe?” Nabanje guhumeka uko mbishoboye, bijyanye n’imyaka ine, ngerageza gusobanurira umukobwa wanjye bike binjyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Ndebera m kirahure cy’imbere mbona yitonze ari kuza ku magambo yanjye, noneho aransubiza ati, “ Oya, navugaga ibitaro nibihe navukiyemo?” iyo mba narabanje kumubaza impamvu ari kumbaza! Mfite ishimwe rwose ko umukobwa wanjye mwiza, ubu ufite imyaka mirongo itatu n’itanu, atigeze akurwa umutima n’uko nitiranyije ikibazo cye gisanzwe.

Ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye mu gihe nyacyo rishobora kuzana ubuzima, ihumure n’imbaraga. Ariko nanone, imbusane y’ibi ni ukuri. Iyo tuvuze mu gihe kitaricyo bitewe n’amarangamutima cyangwa ibyo twibwiye, cyangwa igitekerezo, amagambo yacu ashobora gukomeretsa, gusenya no guteza ibikomere bikomeye.

Yesu, umwana w’Imana yavugaga uko Se yamwigishije (Yohana 8:28). Iyo Yesu yavugaga, imitima yarahindukaga, inda zarazibukaga, imiryango igakira, kandi abapfuye bakazuka.

Mu kigo cyacu dufite igikombe cyiza kibengerana, kirimo pome za zahabu, byari byaragenewe gutegurwa mu gihe cya Noheli. Ariko, kubera ukuntu gisa neza cyane, twaragisohoye mu gihe cy’umwaka wose kugirango twongere ubwiza bw’ikigo cyacu. Muri Yohana 6:63b, Yesu arabambwira ati “Amagambo nababwiye nni yo mwuka, kandi ni yo bugingo.”

Nifuza kubatera imbaraga uyu munsi ngo mugire umwete wo gufata umwanya na Mwuka Wera urebe ku magambo wagiye ubwira abakuri bugufi, uwo mwashakanye, umubyeyi, umuvandimwe, umwana, umushumba ndetse nawe ubwawe. Ese yaba yuzuye ubuzima bw’Umwuka w’Imana, ku buryo iyo yibutswe, akomea yongera ubwiza ku bayumva? 

Imigani 18:21a higisha, ‘Ururimi ni rwo rwica kandi ni rwo rukiza’.

Kandi Yakobo abigira byo cyane igihe yandikaga, ‘Ururimi ni rwo dushimisha Umwami Data wa twese, kandi ni rwo tuvumisha abantu baremwe mu ishusho y’Imana.’

Niba Uwiteka ari kuvugana n’umutima wawe uyu munsi, kandi ukaba wumva ufite kwicuza kuzanwa n’ukuri kw’Imana ntucike intege. Ahubwo Tegera ugutwi amagambo ya so. ‘Agahinda ko mu buryo bw’Imana gatera kwihana kuticuzwa, na ko kukazana agakiza’ (2 Abakorinto 7:10a). ‘Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mwami Imana’ (Ibyakozwe n’Intumwa 3:19).

Ese ibi sibyo byatumye Yesu aza, kutubohora ku byari byaratubase kuri iyi si no kuduhindurira abahungu n’abakobwa yaturemeye kubabo?

Gusenga: Data, ndagushimira ku murimo uhebuje wakoreye ku musaraba. Warakoze kumpishurira ahantu n’igihe amagambo yanjye ataguhesheje cyangwa abo nambwiraga icyubahiro. Ngusabye imbabazi uyu musi kandi nihaniye kuva muri izi nzira mbi. Ndakwinginze unyeze kandi unkize ndetse unyobore mu mundedezo uhembura w’amasezerano ava mu Ijambo ryawe. Mu izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na Tracy Bankuti, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 14 Gashyantare 2022

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *