Gukorwaho n’Isengesho Rya Kera

None wa bwoko bw’Abisirayeli we, Uwiteka Imana yawe igushakaho iki? Si ukubaha Uwiteka Imana yawe, ukagenda mu nzira ikuyoboye zose, ukayikunda, ugakoreshereza Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose. Gutegeka kwa Kabiri 10:12

Vuba aha nibukijwe isengesho ryo mu kinyejana cya cumi na gatandatu, ryitiriwe Inyasi w’i Loyola, umupadiri w’icyo gihe. Bamwe muri twe bakwibuka ko hashize igihe baryumvise, ariko n’ubu riracyakoreshwa n’abakristu benshi.

‘Twigishe, Mwami mwiza, kugukorera nk’uko bikwiriye, gutanga tutitaye ku kiguzi, kurwana tutitaye ku bikomere, gukora cyane tutitaye ku kiruhuko, gukora tutitaye ku bihembo, bike byo tumenya ko turi gukora ubushake bwawe. Amena’

Uko nibwiraga ntekereza kuri aya magambo, nahinyujwe n’ubusobanuro bw’iri sengesho kuri abo bifuza ko kwizera no guhamya kwabo kwa Gikristu bigaragara muri iki kinyejana. Nubwo iri sengesho risa nk’iryashyirwa mu bikorwa n’abifuza kwagura ubwami bw’Imana, nizera ko rifite ubusobanuro mu buryo bw’Umwuka twese twakitaho.

Isezerano rishya rivuga ko abifuza gukurikira Imana imwe y’ukuri, bakayiramya ari abagaragu bayo. Yesu yabitangarije Satani ubwo bahuraga. ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’ (Luka 4:8). Iyo dusanze Yesu tukamwemera nk’Umwami w’ubuzima bwacu, tuba tumugandukiye ubuzima bwacu buri munsi y’ubutware bwe kandi tubaye abagaragu be. Ibi bijyana no kwemera no kwitegura kumwubaha no gukora ubushake bwe.

Hagati y’ubushake bwacu bwo gukorera abandi hagomba kuba ubushake bwo gutanga. Mbere na mbere, tugomba gutanga dutamba umwanya wacu n’imbaraga zacu ku Mwami mubyo tumukorera, hanyuma icya kabiri, tugaha abaturi bugufi, dusangira nabo ku migisha y’ibifatika natwe twahawe. Pawulo mu rwandiko rwe yandikiye Itorero ry’i Korinto yaravuze ati, ‘Umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda utanga anezerewe’ (2 Abakorinto 9:6-7).

Nk’abaturage b’Ubwami bw’Imana kandi n’abagaragu b’Umwami, turi mu ngabo. Ntabwo dufite and mahitamo, igihe dusohokeye mu bwami bw’umwijima, mu kirere cya Satani, tujya mu bwami bw’umucyo, tuba twinjiye mu ntambara y’Umwuka.

Umwanzi wacu Satani yifuza kudutsinda no kutwigarurira kandi akora uko ashoboye ngo abigereho. Niyo mpamvu tugomba kwita ku mbuzi ziri mu magambo ya Petero, ‘Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera. Mumurwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro’ (1 Petero 5:8-9).

Pawulo adushishikariza’ Ujye urwana intambara nziza yo kwizera usingire ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe ukabwaturira kwatura kwiza imbere y’abahamya benshi’ (1 Timoteyo 6:12), kandi ‘Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza’ (Abaroma 12:21). Gukorera ubwami kandi ubukoreramo, nk’abakurikira Yesu Kristo, ntibigibwaho impaka. Twese dutegerejweho gukora uruhare rwacu kandi koko tugomba kubikora, tugendeye kubyo Umwami yadukoreye, adushoboza kuba abafatanyabikorwa mu mbabazi ze n’ubuntu bwe.

Pawulo atera abasomyi be umwete wo gukora cyane kandi bashishikaye, ‘Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami.’ (1 Abakorinto 15:58), kandi akavuga ati, ‘Ibyo ujye ubizirikana kandi abe ari byo uhugukiramo, kugira ngo kujya mbere kwawe kugaragarire bose’ (1Timoteyo 4:5). Kandi Umwami Yesu ati, “Maze abwira abigishwa be ati “Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Matayo 9:37-38).

Nibwira ko ari ingenzi muri iyi minsi ko, twe, nk’ubwoko bw’Imana, twemera guhigwa n’isengesho rya Mutagatifu Inyasi. Mureke dusengera imbaraga nshya zo gukorera abandi, gutanga, kurwana, no gukora n’umutima wacu kubwe.

Gusenga: Mwami, ndagushimiye kubw’abera bose babayeho ubuzima bweguriwe umurimo wawe. Ndakwinginze umfashe gukurikiza urugero rwabo mu rugendo rwanjye nawe, mu kazi kanjye no mu kuguhamya, kugirango, uhabwe icyubahiro cyose n’ishimwe. Amena.

Byanditswe na Margaret Silvester, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 13 Gashyantare 2022

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *