Ijuru Ku Isi

Imana yabazuranye na Kristo, none rero nimuharanire ibyo mu ijuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana ku ntebe ya cyami. Muhoze imitima ku byo mu ijuru atari ku byo ku isi, kuko mwapfanye na Kristo kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishwe hamwe na we mu Mana. Ubugingo bwanyu nyakuri ni Kristo, ubwo azagaragara rero namwe muzagaragara muri hamwe na we, mufite ikuzo. Abakolosayi 3:1-4

Ese koko dushobora kwibwira ibyo mu ijuru aho kwibwira iby’isi? Rimwe na rimwe njya mpugira mu gushimisha abuzukuru banjye bato nkisanga rwose nahanze amaso iby’isi. Muri icyo gihe biba bisa nk’aho nta munota nabona wo kwibuka ko hariho indi si. Nibaza uko biba bimereye ababyeyi bafite impinja n’abana bato. Ese koko bashobora kumva kubaho kw’Imana byuzuye? Ese babikora gute?

Vuba aha nahawe amahirwe yo kwinjira mu gisa nk’indi si, kumara ibyumweru bibiri mu kigo cya Ellel Ministries nta guhaha, guteka cyangwa koza ibyomba cyangwa gutekereza kuri ibi. Benshi mu bashyitsi bahajya bavuga akenshi ko bimeze nko gusogongera ijuru ku isi.

Dutangira buri munsi dufata ifunguro rya mu gitondo tunasenga, hanyuma tukagira isengesho nk’abagize itsinda mbere yo gutangira gusengana n’abashyitsi kuri uwo munsi. Duhura mu mugoroba ku muriro mu nzu nini turirimbira Umwami amashimwe kandi tukagira igihe cyo kwiga iby’ubwami bw’Imana no gukira. Igihe twasohokaga byari umunezero guhumeka umwuka w’umwimerere w’ahitaruye, kure y’umujyi.

Icyanditswe kiri hejuru kinyibutsa ko ubuzima bwanjye bwite buhishawe muri Yesu kandi ko umunsi umwe azagaruka ku isi. Twaba tuzanye na we cyangwa duteraniye mu isi na we, tuzasangira na we ikuzo. Ni ihumure rikomeye kumenya ko mu gihe ibintu bibabaje cyangwa bikomeye mu isi idukikije dufite indi si tubamo. Ubugingo buhoraho butangira none, kandi dusogongera gake gake uko bizaba bimeze mu gihe byose bizaba ari bishya.

Hari uwabonye ko ejo hatajya hagera, kubera ko duhora tuba muri ‘none’. Ibi koko ni ukuri, ariko bituma tunezererwa buri mwanya w’umugisha muri none. Mfite ikayi yihariye nandikamo iyo migisha. Mfite indi kayi nandikamo ibibazo ndi gusengera, (n’ibisubizo by’amasengesho).

Mfite CD yitwa ‘umujyi wa zahabu umeze nk’ijuru’(‘City of Gold Impressions of Heaven’). Harimo indirimbo yanditswe na Phil Baggaley na I.D. Blythe yitwa ‘ Mbega ukuntu ubuturo bwawe ar’ubw’igikundiro!’ Umwe muri iyi mirongo umbera ihurizo, ‘Rimwe na rimwe umutima wanjye ukumbura ikindi gihugu aho ibi bihe byose bihurira ku buntu. Ubu ndibwira ko numva icyo ibi bivuze.

Gusenga: Data wo mu ijuru, ngushimiye ibihe byose byo mu ijuru waduhaye nko gusogongera iteka hamwe nawe. Ndakwinginze umfashe kubibika mu mutima no kutareka isi inkikije n’ibihe by’ubuzima bwa buri munsi binyiba ubushobozi bwo guhanga amaso ubwami bwawe n’ibyo ukora muri iyi si. Mu izina rya Yesu nsenze, Amena.

Byanditswe na Liz Griffin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 12 Gashyantare 2022

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *