Imana – Data, Umwana n’Umwuka

Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo, n’urukundo rw’Imana, no kubana n’Umwuka Wera bibane namwe mwese. 2 Abakorinto 13:14

Mu murongo wa none tubona Imana ari imwe mu butatu, ubutatu bwera. Ubutatu bwahozeho, bukorera hamwe ku bw’ineza y’umubiri wa Kristo. Dufite Imana Data, Ndiho. Ni yo yahumekeye umwuka w’ubugingo mu mazuru ya Adamu, kandi ni yo yaremye byose. Ni yo yagushije amazuku n’umuriro kuri Sodomu na Gomora. Ni yo yazibuye inda ya Sara imuha kuvamo amahanga. Ni yo yumvise gutaka kw’abisirayeli bari mu bucukara ikarinda ubuzima bwa Mose kugirango ibakize, kandi ni yo yamubonekeye mu gihuru cyaka umuriro, kitari gukongoka. 

Yatandukanyije inyanja itukura kandi icira inzira abana ba Isirayeli ngo bayicemo. Yafashije Dawidi kwica igihanda, kandi imwimikira kuba umwami. Yatsinze intambara z’abana ba Isirayeli. Yariduye inkike z’i Yeriko kubwo kuzenguruka kw’Abisirayeli no kuvuza amakondera n’amahembe. Yahaye umugisha Rusi imuha Bowazi. Yafunze akanwa k’intare kubwa Daniyeli. Ni yo yahaye igikundiro umwamikazi Esiteri imbere y’umwami kandi ihagarika imigambi mibisha yo kwica abaheburayo.

Ntabwo yimanye umwana wayo w’ikinege, kandi yizeye umwari imuha Umucunguzi w’isi.

Dufite Imana Umwana. Ni we wavukiye mu muvure, ni we mucyo w’isi, Umwami w’amahoro. Muri we byose birashoboka. Yavuganye n’umusamariyakazi ku iriba amuhindurira ubuzima. Ni we wavuze ati “Mubohore Lazaro”. Yaravumwe, kandi ibiganza bye byatewe imisumari ku musaraba. Ni we utarakoze icyaha kandi wahindutse icyaha ku bwanjye, ni we wambaye ikamba ry’amahwa ku mutwe.

Urupfu ntirwamuheranye. Akuraho ibyaha by’abari mu isi. Afite ubutware bwo kuvuga ngo “Ibyaha byawe urabibabariwe.” Amavi yose arapfukama iyo izina rye rivuzwe. Azagaruka. Ari kuba muri twe natwe tukaba muri we. Aracyakora ibitangaza. Imibyimba ye ni yo adukirisha. Ni we ubohora abarushye. Ni Immanuweli, Imana iri kumwe natwe. Ari kudutegurira aho tuzaba, kugirango aho ari, natwe tuzabashe kuhaba, tubana na we iteka.

Dufite Imana Umwuka wera, umuvugizi, Uhumuriza, Umujyanama n’Umufasha wacu, n’utumenyesha iby’icyaha. Ni we uduha imbaraga, ni we utwumva iyo dutaka, “Abba, Data”, kandi ni we utuyobora mu kuri kose. Adufasha mu ntege nke zacu kandi atwingingira iyo tutazi uko dusenga.

Hashimwe Imana mu butatu bwayo!

Gusenga: Icyubahiro cyose n’ikuzo ni ibyawe, Mana Data, kubw’umucunguzi wanjye Yesu na Mwuka Wera, utuye muri njye. Mana Data, Yesu Umwana, na Mwuka Wera, mukorera mu bumwe buhebuje. Umfashe Mana, kuba mu bumwe no mu mahoro nanjye ubwanjye ndetse n’abavandimwe banjye mu Mwami. Amena.

Byanditswe na Bernard Kariuki, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 11 Gashyantare 2022

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *