“Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana.” Zaburi 46:11
Twese duhura n’imiraba mu buzima bwacu, kandi ntabwo twasezeranijwe ko nk’Abakristu tutazahura na yo. Yesu yaravuze ati, “Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi” (Yohana 16:33).
Ese ni gute dukemura imiraba n’ibindi bigeragezo duhura na byo? Zaburi 46 iduha zimwe mu mfunguzo igira iti “ Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, Ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba. Ni cyo gituma tutazatinya naho isi yahinduka, Naho imisozi yakurwa ahayo ikajya imuhengeri.” (Zaburi 46:2-3). Imana ihora iri kumwe natwe kugirango idufashe, kandi twabona ubuhungiro muri yo kandi twakira imbaraga n’amahoro dukeneye muri buri kimwe cyose.
Hari urundi rufunguzo ruri muri Zaburi 46, mu murongo wa 11, ari wo murongo w’uyu musni, aho Imana ivuga iti: “Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana.” Niba Imana ari yo soko ya buri kimwe cyose dukeneye, ni iby’ingenzi ko dusiga igihe cyo kumenya kubaho kwayo no kukwakira. Umumonaki wo mu kinyejana cya 17 witwaga Brother Lawrence yanditse igitabo kivuga “Kwitoza/Kwimenyereza ukubaho kw’Imana”. Iri ni ihame ry’ingenzi kuri twese. Ni byiza gutangira umunsi dusoma Bibiliya tunasenga, ariko nanone duturiza mukubaho kw’Imana, tumenya ko ari Imana kandi tuyitega amatwi.
Muri 1 Samweli 15:16, ubwo Sawuli yari ari kugerageza gusobanura impamvu atakurikije amabwiriza Imana yari yamutegetse, Samweli aramubwira ati “Tuza!” cyangwa “Rekera aho!”. Ijambo ry’igiheburayo rikoreshwa hano ni rimwe nk’iryo muri Zaburi 46:11, ariko rifite imbaraga cyane muri kiriya gice. Nibaza ari kangahe Imana iba yifuza kutubwira ibisa nk’ibi, kumenera mu rusaku rwacu no guhuga kwacu kose ikatubwira ngo tube turetse kandi turekere! Hagati mu biba mu buzima bwacu, kurekera no guturiza mu kubaho kwayo bishobora kuzana impinduka, n’iyo byaba iminota mike. Bidufasha kongera kumenya uwo Iri we, kandi Ikongera amahoro mu mitima yacu binyuze mu Mwuka Wera. Yesaya 30:15 haravuga ngo, “mu ituze no mu byiringiro ni mo muzaherwa imbaraga”
Ese kuki tutakwiyemeza uyu munsi kugira ibihe mu buzima bwacu bihoraho byo guturiza imbere y’Umwami, kugirango twakire imbaraga ze n’amahoro ye, cyane mu bihe hagati y’umuraba?
Gusenga: Mwami, ndagushimiye ko uri ubuhungiro n’imbaraga zanjye, umufasha utabura kuboneka mu bihe by’amakuba. Umfashe kwiga uko naturiza mu kubaho kwawe, kukwemerera kunzanira amahoro yawe n’imbaraga no hagati mu muraba. Amena.
Byanditswe na Jilly Lyon-Taylor, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 15 Gashyantare 2022