Mose na Yesu

Uwiteka Imana yawe izabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkanjye ukomotse hagati muri mwe, muri bene wanyu, azabe ari we mwumvira.” Gutegeka Kwa Kabiri 18:15

Mperuka gutembera hafi y’aho ntuye. War’umusozi munini ariko udaterera cyane, ubwo nari ngeze hagati, narahagaze ntangira kureba hirya no hino, nko mu kirometero, mbona imirima, indabyo, ibitare n’ibiti. Mpita ntekereza kuri Mose yurira umusozi, kandi uko natangiraga kwibwira kuri Mose, natekereje no ku buzima bwa Yesu. Hari byinshi bahuriyeho, nkomeza nkora ubushakashatsi kuri ibyo.

Igihe bombi bavukaga, abami b’ibihugu bavukiyemo bategetse ko impinja z’abahungu ziri munsi y’imyaka ibiri zicwa, kandi ababyeyi babo barabahishe (Kuva 1:22 na Matayo 2:13).

Mose na Yesu bombi ntibemewe n’ababo nk’abo Imana yatoranyije, kandi abantu bagerageje kubicisha amabuye (Kuva 17:4, Kubara 14:10, na Yohana 10:31-33).

Bombi batawe n’abantu bari babakikije.

Mose yaherewe amabwiriza yo kubaho ubuzima bwera ku musozi Sinayi, kandi Yesu yigishirije inyigisho ivuga ku buzima bwera ku Musozi.

Yesu yatoranyije abantu mirongo irindwi mu bamukurikiraga, kandi na Mose yatoranyije abakuru mirongo irindwi (Luka 10:1 no Kubara 11:16).

Mose yiyirije iminsi n’amajoro mirongo ine mbere yo guha abantu amategeko. Yesu yiyirije iminsi n’amajoro mirongo ine mu butayu ageragezwa na Satani, mbere yo gutangira umurimo we.

Yesu yagaburiye abantu ibintu bitanu kubw’igitangaza mu butayu. Mose yagaburiye abantu manu mu butayu, iyo Imana yatanze nk’igitangaza kivuye mu ijuru.

Mose yari yarakiriwe nk’umwana mu muryango w’i Bwami. Yesu avuka i Bwami.

Mose yari umushumba uragira amatungo. Yesu yaje kuba umushumba wacu.

Mose yagiye muri Egiputa kugira ngo ayobore abantu bave mu buretwa n’ubucakara abayobore mu gihugu cy’isezerano. Yesu yaje mu isi gukiza abantu ibyaha no kutugeza mu gakiza gahoraho, kugirango tubashe kugirana ubusabane n’Imana. Mbega byiza!

Hari ibigereranyo byinshi bigaragaza ihuriro hagati ya Mose na Yesu, ariko hari n’itandukaniro rikomeye. Mose yari umuntu gusa. Ariko, Yesu yari umuntu kandi akaba Imana. Kuko Yesu yatsinze icyaha, binyuze mu kumwizera, dushobora kubabarirwa, tukakira agakiza, kandi tugasabana n’Imana Data.

Nabonye bitangaje, kuko no mu Isezerano rya Kera, Mose ahora adutungira agatoki Yesu Kristo. Hari ibigereranyo byinshi bibagereranya muri Bibiliya yose. Saba Imana ikwereke kandi Ikuganirize uko usoma ibyo byanditswe. Mfite ishimwe ko Mose na Yesu bakoze ibyo Imana yabasabye, n’ubwo bahuye n’inzitizi.

Gusenga: Mana, ngushimiye Ijambo ryawe, kandi n’ibyanditswe byinshi bitwereka abo watoranyije. Data, ndagushimira ko, mu mateka yose, wohereje abantu bo kudukiza. Ndagushima kubwa Yesu. Kuri ubu nta magambo mfite yo kuvuga uburyo uhambaye, n’uko urukundo rwawe ruhambaye. Icyo nakora, ni ukuvuga ngo, “Warakoze”, no kuguha ubuzima n’umutima wanjye. Amena.

Byanditswe na Vicky Munro, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 17 Gashyantare 2022

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *