Akira Kuruhurwa

Uwo (Yesu)  kuko ari ukurabagirana k’ubwiza bwayo n’ishusho ya kamere yayo, kandi akaba ari we uramiza byose ijambo ry’imbaraga ze. Abaheburayo 1:3

Umurongo umwe mu mirongo igize indirimbo, ‘Nzaririmba inkuru y’igitangaza’, ivuga ku ‘minsi y’umwijima’ ikiza kuntera. Inzira z’agahinda nyuramo kenshi. Imirongo ikurikira ihumuriza ivuga iti, ‘ ariko umucunguzi ari kumwe nanjye. N’ikiganza cye kinyoboye neza’. Aya magambo avuga ukuri ku ngorane ntabwo ari amagambo amenyerewe mu ndirimbo zacu zo kuramya, ariko amagambo aba mu ndirimbo ya kera yambereye kenshi ihumure mu gihe nabaga ndi kunyura mu rugendo rwanjye n’Umwami. 

Mperuka kunyura mu bihe nk’ibingibi ubwo byasanga nk’aho mu maso h’Imana hahishe. Ahari byaba ar’ukubera ko, nk’umuryango, hari hashize umwaka data apfuye, ibi bikazana kwibuka byinshi bibabaje. Uko nanyuraga muri ibi bihe, byasanga nk’aho nari mperekejwe n’ikivunge cy’ibitekerezo by’ubwihebe n’ubwoba. Ibi byageraga ku buzima bwanjye, bikaba nk’aho ibyuma bitunga ubushyuhe biri bupfe. Umurongo w’uyu munsi ni wo waje nk’umucyo n’inkomezi biva ku Mwami, kandi kumuramburira amaso nanone, we, nk’uko ya ndirimbo yasezeranyije, aba uhari ibihe byose.

Mu murongo w’uyu munsi, inyandiko zimwe zikoresha ‘ibintu byose’, cyangwa ‘ byose’ aho gukoresha ijambo ‘isi’ nk’uko ESV ibivuga, ariko niri ESV ikoresha ryaganirije umutima wanjye. Uyu murongo utubwira ko isi yose tubamo, n’ibiyirimo byose, byose biramijwe n’ubutware n’imbaraga z’ijambo rya Yesu, Umwana w’Imana. Abahanga mu bya siyansi batizera baburana bavuga ko hari uduce duto twa atome dufite rukuruzi tubikora, ariko Ijambo ry’Imana riduhumuriza ko Yesu ari we ubeshejeho byose.

Dore ukuri gutangaje. Niba Yesu ari we uhagaritse isanzure, hamwe n’inyenyeri zayo zitabarika n’indi mibumbe, ashoboye no kuramira ubuzima bwacu. Yagize uku kuri uk’umuntu ku giti cye ubwo yabwiraga abigishwa be, natwe, kudahangayikira ubuzima bwacu. Data wo mu ijuru azi n’imisatsi iri ku mitwe yacu.

Nahoze nibwira kuri ya ndirimbo ya kera, akenshi ibikirwa abana mu ishuri ryabo ryo ku cyumweru, ‘Afite isi yose mu biganza bye’. Imirongo ikomeza iba iyacu bwite, ibwira njye nawe, ‘aradufite njye nawe, mu biganza bye, mushiki wanjye, mu biganza bye’. Ahari hari umuntu uri gusoma iyi mbuto uyu munsi kandi akaba yumva intege nke z’ubuzima. Niba ari wowe, ndagusengera kugirango umenye ubwishingizi bw’uko uri mu biganza bitekanye bya Yesu, uramijwe n’imbaraga z’Ijambo rye.

Aha hari amagambo atera imbaraga ava mu mutima w’Imana mu ndirimbo ‘Akira Kuruhurwa’ (Just be Held) ya Casting Crowns. ‘Mu gihe uri ku mavi yawe kandi ibisubizo bigasa nk’ibiri kure, ntabwo uri wenyine. Rekera gukomeza wemere kuramirwa. Isi ntabwo ikuguyeho. Birimo kujya mu buryo. Ndi ku ngoma. Rekera kwikomeza wemere kuramirwa’.

Gusenga: Mwami Yesu, mu gihe ubuzima busa nk’ubuncitse, ndakwinginze umfashe kwibuka ko wowe butajya bugucika. Amena.

Byanditswe na Dean Gardner, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 16 Gashyantare 2022

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *