Imidali ya Zahabu

Ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, ariko ugororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko mwiruka kugira ngo mugororerwe. Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika. Nuko nanjye ndiruka ariko si nk’utazi aho ajya, nkubitana ibipfunsi ariko si nk’uhusha. Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nywukoza uburetwa, ngo ahari ubwo maze kubwiriza abandi nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe. 1 Abakorinto 9:24-27.

Intumwa Pawulo yari izi byose byerekeye imikino ya orempike ndetse n’akanyamuneza k’umukinnyi wahize abandi akakira ikamba, igihembo cyangirika, ndetse akanishimirwa n’abafana. Muri iyi minsi  tujya tubona uko abatsinze imikino ya orempike bakira imidali ya zahabu mu gihe indirimbo zubahiriza ibihugu byabo ziba zirimo kuririmbwa.

Muri 1 Abakorinto 9:24-27 Pawulo avuga ku kuba umutsinzi mu buzima bwa gikristo. Pawulo asobanura uburyo aharanira kwirinda mu bintu byose. Atoza umubiri we ndetse akawukoresha iby’uburetwa. Agerageza gushyira mu bikorwa ibyo abwiriza abandi.

Ahandi Pawulo avuga ku kwambikwa ikamba ku bwo kuzana abandi kuri Yesu (1 Abatesalonike 2:19-20) ndetse no kubwo kurwana intambara nziza yo kwizera (2 Timoteyo 4:6-8).

Yakobo yandika ku ikamba ry’ubugingo rizahabwa abihanganye mu kwizera mu bihe bikomeye nko kurenganywa (Yakobo 1:12).

Petero yandika atera umwete udasanzwe abayobozi avuga ko Yesu azabaha ‘ikamba ry’ubugingo’ kubwo kuyobora neza no kwita ku mukumbi yabaragije (1Petero 5:1-4).

Hanyuma Yohana aha amagambo ya Yesu itorero ry’i Simuruna; ‘Ujye ukiranuka uzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo’ (Ibyahishuwe 2:10).

‘Umudali wacu w’izahabu’ cyangwa ‘ikamba’ bizaba ari igihembo cy’iteka kizatangwa na Yesu mu kuzirikana kwizerwa (ubudahemuka), gukunda umurimo mu bwami bw’Imana. Niba dukunda Yesu tugakora ibishoboka byose ku bwe muri ubu buzima, tuzamutera ishema ubwo azaba agarutse. Azavuga ati “Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka. Wakiranutse mu bike, nzakwegirira byinshi. Injira mu munezero wa shobuja”. (Matayo 25:23).

Gusenga: Data wo mu ijuru, mbega umunsi w’umunezero ubwo umwana wawe Yesu azaba agarutse. Turifuza kuzaba tumwiteguye kandi tukifuza kuzamwumva avuga ati “wakoze neza”. Dufashe gusobanukirwa uko dusiganwa mu irushanwa ry’ubuzima kugirango dutsinde. Ntuzemere ko duhinduka abatemewe cyangwa ngo ducike intege, kabone n’igihe byaba bikomeye. Amena.

Byanditswe na Liz Griffin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 18 Gashyantare 2022

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *