Amagambo ya Nyuma ya Dawidi

Imana ya Isirayeli yaravuze, Igitare cya Isirayeli yarabimbwiye iti ‘Utegekesha abantu gukiranuka, Agatwara yubaha Imana, Azahwana n’umuseke utambitse w’izuba rirashe, N’igitondo kitagira igicu, Igihe ubwatsi bushya bwarukiye mu butaka, Ku bw’itangaze ry’umuhituko w’imvura.’ 2 Samweli 23:3-4

Ubwo numvaga amakuru, muri UK n’ahandi ku isi, hari byinshi bivugwa ko bigize ubuyobozi bwiza. Iyo abayobozi bo muri politiki bashinjwa kwica amategeko yabo bwite, bisiga abantu benshi bumva barakaye kandi batanyuzwe n’ubwo buryarya bugaragara. Iby’ukuri n’ibinyoma bya buri kimwe, tuba dufite byinshi duteze ku bayobozi kandi akenshi dutenguhwa n’uko batari kugera kuri ibyo tubitezeho. N’umwami Dawidi, akenshi bafata nk’Umwami ukomeye w’Abisirayeli, yakoze ikibi ubwo yateguraga kwicwa k’umwe mu basirikare be. Ibi bishobora kudusiga twibaza niba hari umuyobozi mwiza ukwiriye gukurikirwa?

Imirongo yo hejuru igize amagambo ya nyuma yavuzwe n’Umwami Dawidi. Bitandukanye n’andi magambo abandi bavuga bwa nyuma, yanditswe muri Bibiliya, akenshi agize umugisha, aya magambo avuze cyane ku buhanuzi bujyanye n’ubwami buzaza, buzaba buyobowe n’umuyobozi ukwiriye gukurikirwa kurushaho.

Dawidi yari ategereje umutegetsi w’isi ukiranuka kuko atwara yubaha Imana. Kandi kuko ayobora muri ubu buryo, Dawidi asobanuza ibizava muri ubu butegetsi ishusho ivuga ko buzaba buhembura, busubizamo imbaraga kandi buhindura bashya ababa muri ubwo bwami, kandi bikorerwa isi. Ubwo Dawidi yakomezaga avuga ko uyu ‘mutegetsi’ azaturuka mu muryango we (Umurongo wa 5), biragaragara rwose ko yatungaga agatoki ku bwami bw’Umwami Mesiya wari kuza, kandi uwo ubu tuzi ko ari Yesu.

Icyankozeho cyane muri ubu buhanuzi ni ukuntu Dawidi asobanura ubaho muri ubu buryo. Baharanira gushyira Imana Imbere, banga uburyarya kandi bifuza gukuza Imana mu buryo babayeho, kandi bazanira guhembuka n’umugisha ababakikije.

Kuri twe twese tuba munsi y’ubutegetsi bwa Kristo, iki ni kimwe mu bigize umuhamagaro. Twaba cyangwa tutaba duhamagariwe kuba mu myanya y’ubuyobozi – haba ku rwego bwite cyangwa mpuzamahanga – natwe dushobora kuzanira isi umucyo. Uko tubaho dukuza Imana, tugumisha ubuzima bwacu mu ntambwe z’Ijambo ryayo, kandi tuba abantu b’ukuri n’urukundo, natwe twahindurira abadukikije kuba bashya. Mbega umuhamagaro!

Gusenga: Data, ndagushimira ko, ubwo Yesu yazaga mu isi, yasohoje ubuhanuzi bw’ibyiringiro bya Dawidi kandi bitwereka uko ubuyobozi bw’ukuri kandi bw’ubumana bumera. Udufashe uyu munsi kugukurikira muri ubu buryo kandi no kuzana umucyo n’urumuri mu badukikije. Binyuze mu kuyoborwa no gutegekwa na Mwuka Wera, reka tubereho Kristo kandi dutume amenyekana. Amena.

Byanditswe na John Sainsbury, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 19 Gashyantare 2022

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *