Mwishime by’Ukuri

Ni cyo gituma mwishima, nubwo ahari mukwiriye kumara igihe gito mubabazwa n’ibibagerageza byinshi, kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi (kandi izahabu nubwo ishira igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk’ukuri, amaherezo kuzabahesha ishimwe n’ubwiza n’icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa. 1 Petero 1:6-7

Nta we ukunda gutekereza ko yanyura mu bigeragezo! Iyo utekereje ku bigeragezo cyangwa ku kubabazwa, nk’uko bamwe babisobanura, ni iki utekereza? Ese ubitekerezanya guhangayika, wibaza icyo Imana ishaka kukunyuzamo? Ese wibuka ibigeragezo wanyuzemo mu gihe cyashize ukimbwira ko, “Sinifuza kuzongera kunyura mu kintu kimeze nka biriya”? Cyangwa ukibuka ibihe igihe Imana yagufashije mu bigeragezo wahuye nabyo, kandi ukabona ko kwizera kwawe no kwiringira Imana byakuze mu gihe cyo kugeragezwa? Ahari waba uri gushima ko Imana yabanye nawe muri ibyo, ariko ukaba utifuza kuzongera kubinyuramo nanone!

Twese twagiye duhura n’ibintu bikomeye mu buzima bwacu, twafata nk’ibigeragezo cyangwa imibabaro, ubwo ibintu bitagendaga uko twashakaga ko bigenda. Ariko nanone ushobora kwibwira ko nta mumaro wo gutekereza ku mubabaro, kuko bidashobora kugereranywa n’igipimo cyo kubabazwa undi ari gucamo. Cyangwa ukaba warahohotewe mu muryango wawe ukaba wibwira ko ari ibisanzwe, rero ukaba utabitekereza nko kubabazwa. Uko byaba bimeze kose, kubabazwa ni ikintu kiriho.

Ubwo nasomaga umurongo uri hejuru kandi uvuga uti, “Mwishime by’ukuri!”, nagombaga guhagarara nkibaza, “ ese koko nashobora kwishimira ko ngiye guhura n’ibigeragezo?” nishimira ko Imana yansezeranyije kubana nanjye muri buri kigeragezo. Nishimira ko izabinyuzamo, kandi ko mfite ubuhamya bwiza kubw’icyubahiro cyayo. Ariko se naba nishimiye koko ibigeragezo?

Numvaga bajya bavuga ko, niba udafite ikigeragezo, nta buhamya uzagira. Nshobora kuvuga ko mu buzima bwanjye ubuhamya bwiza nasangiza bugakomeza abandi buva mu bihe ubwo nageragezwaga kandi Imana Ikigaragaza nk’iyo kwizerwa.

None, kwishima by’ukuri? Ndacyabikoraho. Ariko icyo nabonye ni uko byoroshye igihe nikuyeho amaso nkayamuhanga. Uyu munsi, ndashaka kugutera umwete nanjye nywitera. Reka duhange Imana amaso kandi tuyisabe kudufasha kugira umunezero no mu bihe by’igeragezwa.

Gusenga: Mwami Yesu, mu ijambo Ryawe havuga ko nkwiye kwishima, ibigeragezo naba ndi kunyuramo ibyo ar’ibyo byose. Urabizi ko hari igihe biba byoroshye kurusha ikindi gihe. Ndakwinginze ngo umfashe kugutumbira no gutumbira icyo uri gukora muri buri kimwe cyose. Mpisemo kukwizera none. Warakoze ko utigeze umpa ibyo ntashobora kwihanganira. Amena.

Byanditswe na Tanya Person, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 20 Gashyantare 2022

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *